Umuraperi Oda Paccy wari washyizwe mu cyiciro kimwe cy’abahatanira kwinjira muri Salax Awards yatangaje ko atazitabira ibi bihembo ku bw’impamvu ze bwite.

Oda Paccy nawe yivanye mw’irushanwa rya Salax Award

Ibi Oda Paccy yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Gashyantare 2019, nyuma gato y’itangazwa ry’abahanzi batoranyijwe ndetse n’itangira ry’amatora ari gukorwa mu buryo bunyuranye.


Oda Paccy yandikiye ubuyobozi butegura ibi bihembo ndetse asohora ibaruwa ku mbuga nkoranyambaga akoresha. Yavuze ko ashimira abari bamutoye ndetse n’abamuhaye amajwi mu guhatanira gukomeza kwinjira muri iri rushanwa.

Uyu muhanzi yari yashyizwe mu cyiciro cy’abagore bitwaye neza, yari ahatanye Charly na Nina, Young Grace, Marina, Ciney, Cassandra, Queen Cha, Phiona Mbabazi, Allioni, Sano.

Yagize ati “Nyuma yo kugaragara ku rutonde rw’abahanzi bazahatanira ibihembo bya Salax Awards 2019, ndabashimiye ndetse n’abakunzi b’umuziki babigizemo uruhare ndabashimiye.”

Yakomeje agira ati “Mfashe uyu mwanya mbiseguraho, nkaba ntazabasha kwitabira uyu mwaka ku bw’impamvu bwite ndetse n’izindi nshingano zitandukanye zihuriranye na byo.”

Oda Paccy yiyongereye ku bahanzi bo muri Kina Music banze kwitabira ibi bihembo kuva bigitegurwa na Ikirezi Group yamaze kuryegurira Ahupa Digitals.

Oda Paccy nawe yivanye mw’irushanwa rya Salax Award

Ibihembo by’uyu mwaka bizatangwa mu byiciro icyenda, bihabwe abaririmba gusa. Mu itangazo ryasohowe na Kompanyi itegura ibi bihembo, batangaje ko abahanzi batanu gusa muri buri cyiciro cy’abantu icumi ari bo bazagera mu ihatana rya nyuma. Abazatsindira gukomeza bazamenyekana ku wa 8 Gashyantare 2019. Ibihembo nyirizina bya Salax Awards bizatangwa mu birori biteganyijwe kuba ku itariki ya 29 Werurwe 2019.

Abateguye ibihembo by’uyu mwaka batangaje ko amajwi y’abaturage azahabwa agaciro ka 60% hanyuma andi yo agererwa kuri 40%.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU