Uwoya yafashe umwanzuro ukomeye, ntakigendera mu bintu by’urukundo ahubwo arajwe ishinga no kwiyubaka hamwe n’umuryango we nyuma yuko umugabo uzwi nka Dogo Janja batandukanye.

Oprah wari umugore wa Katauti yafashe umwanzuro ukomeye kubera agahinda yatewe n’abagabo

Irene Uwoya  uzwi nka Oprah  wahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti aherutse gutandukana mu mutuzo n’umuraperi Dogo Janja bari bamaze igihe gisatira umwaka barushinze.


Oprah uri mu bagore bakomeye muri sinema ya Tanzania, afite amateka yihariye mu buzima bw’urukundo. Yavuzweho gukundana n’abagabo batabarika muri Tanzania, ndetse yakundanyeho na Jaguar wo muri Kenya, ibyabo byarashyushye kugeza ubwo itangazamakuru rihishura ko bateguye ubukwe burapfa.

Mu kiganiro Irene Uwoya yagiranye n’ikinyamakuru Risasi Jumamosi yahishuye ko yagize igikomere ku bwo gukunda umugabo atiyumvagamo mu mutima, akaba yafashe umwanzuro ukomeye wo kuba aretse ibyo gukunda.

Yanze kugira izina avuga mu bo yakundanye na bo bose, gusa yagiriye inama abagore ko hatazagira ugwa mu ikosa nk’irye kuko bisiga igikomere kidakira mu mutima.

Oprah wari umugore wa Katauti yafashe umwanzuro ukomeye kubera agahinda yatewe n’abagabo

Yagize ati “Nshuti zanjye, nta kibabaza nko kurushingana n’umugabo utiyumvamo mu mutima. Ni ibintu bitera agahinda kadashira, byambayeho, niyo mpamvu nsaba buri wese gushaka uwo bashimanye. Niba ukeneye kwishima mu rugo rwawe biba byiza uhisemo uwo ukunda.”

Nta zina ry’umugabo Irene Uwoya yigeze avuga, gusa mu bo yabanye na bo bazwi harimo Ndikumana Katauti[R.I.P] n’umuraperi Dogo Janja baherukaga gukora ubukwe mu mwaka umwe n’igice ushize baza gutandukana.

Umubano wa Irene Uwoya na Janja wajemo agatotsi kuva muri Nzeri 2018, kugeza ubwo bafashe umwanzuro buri wese ajya kuba ukwe, ibyabo birangirira aho.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU