Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, watorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi baganiriye i Addis-Abeba

Perezida Kagame wari umaze umwaka wose ayobora uyu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma barimo na Tshisekedi witabiriye iyi nama bwa mbere, bari bateraniye i Addis-Abeba muri Ethiopia mu nama ya 32 y’uyu muryango, yanatangijwe n’umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Perezida Kagame na Abdul Fattah Al-Sisi wa Misiri wamusimbuye.

Nk’uko ikinyamakuru Actualitecd cyo muri Congo kibitangaza, ngo Tshisekedi yagiranye ikiganiro na Perezida Kagame ku wa Mbere tariki ya 11 Gashyantare, mu gihe ateganya gusubira muri Congo, bucyeye bwaho.

Gitangaza ko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Tshisekedi byamaze igihe kigera ku isaha, byibanda ku mubano w’ibihugu byombi [Rwanda & RDC].

Kuri uwo munsi kandi Tshisekedi yanabonanye na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ari na we  Visi Perezida wa Mbere w’uyu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Biteganijwe ko mbere y’uko asubira mu gihugu cye, agomba kubonana na Perezida wa Guinée équatoriale Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, n’uwa Guinée,  Alpha Condé.

Amezi abiri ntarashira Tshisekedi Felix atowe n’abaturage nka Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba akomeje kugaragaza ko ashishikajwe gukomeza umubano wa RDC n’ibindi bihugu ahereye ku bimwegereye.

Tshisekedi Felix yitabiriye iyi nama ya AU, akubutse muri Angola, Kenya ndetse na Congo Brazzaville, aho yagiye agirana ibiganiro n’abakuru b’ibihugu.

U Rwanda na Congo/Kinshasa bifite ibibazo bihuriyeho byo kuba mu Rwanda hari impunzi ibihumbi z’abanye-Congo, mu gihe no muri iki gihugu hariyo iz’Abanyarwanda.

Perezida Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi baganiriye i Addis-Abeba

Uretse no kuba ari ibihugu by’ibituranyi, muri Congo habarizwa umutwe w’inyeshyamba za FDLR zirwanya Leta y’u Rwanda ndetse zinagizwe na bamwe basize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

Izi nyeshyamba zimaze imyaka isaga 24 muri Congo, zigamba ndetse zikanashinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ibi bikaba ari bimwe mu byaba bireba Perezida Tshisekedi mu gushaka uburyo umubano hagati y’ibihugu byombi wakomeza kuba mwiza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU