Kuri uyu wa Gatatu Perezida Kagame yongeye kugaragara mu mpuzankano ya gisirikare ubwo yitabiraga ikiganiro yagiranye n’abakuru b’ingabo z’u Rwanda .

Iki kiganiro kiri kubera mu kigo cya gisirikare cya Gako mu Bugesera.Nkuko tubikesha urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’umukuru w’igihugu ibi biganiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame  ari kubigirana n’abayobozi bakuru b’ingabo  barenga 1000.

Umwaka ushize ari i Gabiro yagaragaye  yambaye impuzankano y’abasirikare bashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu. Ubu yari yambaye uw’ingabo z’u Rwanda muri rusange.

Biteganywa ko Perezida abonana n’abasirikare bakuru byibura rimwe mu mwaka nk’umugaba mukuru w’ikirenga.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU