Perezida Kenyatta wa Kenya kuri uyu wa Gatatu, itariki 06 Gashyantare yijeje ubufasha mu kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika iharaniira Demokarasi ya Congo, ubwo perezida Felix Tshisekedi yasuraga Kenya mu ruzinduko rw’akazi.

Perezida Kenyatta yijeje mugenzi we Tshisekedi gufasha Congo kugera ku mahoro n’umutekano

Kenyatta kandi yabwiye mugenzi we ko yakuye isomo mu bibazo bya politiki byatewe no kutemera intsinzi ye kwa Raila Odinga nyuma yo kongera gutorwa mu 2017 abantu bagera kuri 90 bakahasiga ubuzima.


Abo bagabo bombi bavuga rikijyana muri Kenya bakaba barahise biyemeza gukorera hamwe mu kunga igihugu.

Perezida Kenyatta yijeje mugenzi we Tshisekedi gufasha Congo kugera ku mahoro n’umutekano

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Kenya, Uhuru Kenyatta yagize ati: “Tugiye gukomeza kubafasha kugera ku mahoro n’umutekano, kubera ko dufite ubunararibonye bujya gusa nk’ubwanyu dushobora kubasangiza,”

Perezida Kenyatta yijeje mugenzi we wa Congo ko Kenya yiteguye guhugura abakozi ba leta ya Congo no gushyiraho ubufatanye mu bijyanye no kubaka ibikorwaremezo no mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Perezida Kenyatta yijeje mugenzi we Tshisekedi gufasha Congo kugera ku mahoro n’umutekano

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi irakomeza yibutsa ko Felix Tshisekedi yatangajwe nka Perezida Mushya wa Congo kuwa 20 Mutarama, aho yasimbuye Joseph Kabila wari ubumazeho imyaka 18 ndetse uruhande rwe (Kabila) akaba ari rwo rwagumanye imyanya myinshhi mu nteko ishinga amategeeko.

Uku guhererekanya ubutegetsi mu mahoro kwa mbere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva yabona ubwigenge ariko ntikwemewe n’umukandida Martin Fayulu wari mu bahatanaga mu matora ku itike y’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, aho yemeza ko ari we watsinze amatora ku majwi 61% akavuga ko amajwi ye yibwe.

Perezida Kenyatta yijeje mugenzi we Tshisekedi gufasha Congo kugera ku mahoro n’umutekano

Perezida Tshisekedi yerekeje muri Kenya akubutse muri Angola kuwa Kabiri ushize, ari narwo ruzinduko rwa mbere yari akoreye mu mahanga kuva yajya ku butegetsi nyuma y’amatora yo kuwa 30 Ukuboza 2018.

Biteganyijwe ko nyuma ya Kenya, Perezida Felix Tshisekedi yerekeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo Brazzaville mu rwego rwo gukomeza gutsura umubano n’amahanga.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU