Komisiyo ishinzwe amatora muri Nigeria yatangaje ko Perezida Muhammadu Buhari wari usanzwe ari Perezida w’Iki gihugu yongeye gutsinda amatora.

Perezida Muhammadu Buhari yatorewe kuyobora Nigeria

Perezida Muhammadu Buhari w’imyaka 76 y’amavuko yarushije uwo bari bahanganye, Atiku Abubakar wigeze kuba icyegera cy’umukuru w’igihugu, amajwi asaga miliyoni enye.


BBC itangaza ko Ishyaka APC (All Progressives Congress) rya Buhari ryatsinze mu Ntara 19 kuri 36, mu gihe PDP ryo ryatsinze mu ntara 17 no mu murwa mukuru Abuja.

Nyuma y’uko Komisiyo ishinzwe amatora itangarije intsinzi by’agateganyo, Buhari yatangaje ko ubutegetsi bushya bugiye kujyaho buzibanda cyane cyane ku mutekano, kuzahura ubukungu ndetse no kurwanya ruswa.

Ishyaka APC ryagize amajwi miliyoni 15,2 naho PDP rigira amajwi miliyoni 11,3. Abshyigikiye Perezida Muhammadu Buhari bakaba bakwiriye imihanda bishimira intsinzi. Buhari yabaye umusirikare wa Nigeria, aba Perezida atsinze amatora mu 2015.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU