Nyuma yo gutsindwa na APR FC ikanabatwara igikombe, abakinnyi ba Rayon Sports bivumbuye banga kwakira sheki y’igihembo cy’umwanya wa gatatu begukanye mu irushanwa ry’intwari.

Rayon Sports yivumbuye yanga kwakira sheki y’igihembo cy’umwanya wa gatatu nyuma yo gutsindwa na APR FC

Miliyoni z’abakunzi ba Rayon Sports bararanye agahinda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, kubera igitego cyo ku munota wa 29 Nshuti Dominique Savio yabatsinze.


Cyari icumu mu rubavu kuko cyashyize akadomo ku cyizere abafana ba Rayon Sports, bari bafite cyo kwegukana igikombe cy’Intwari bari bamaze icyumweru bahanganira.

Si abafana gusa batahanye agahinda kuko ubwo umusifuzi Uwikunda Samuel, yarangizaga umukino abakinnyi ba Rayon Sports n’umutoza wabo bahise bajya mu rwambariro bihuta ntibanavugisha itangazamakuru.

Mu muhango wo guhemba abitwaye neza muri iri rushanwa ryateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu,. Imidari n’Impeta by’Ishimwe, abatoza na kapiteni ba APR FC, AS Kigali na Etincelles FC, babonetse bashyikirizwa sheki zabo ariko uwari umuyobozi wa gahunda yahamagaye Rayon Sports inshuro enye arayibura.

Byari biteganyijwe ko kapiteni Manzi Thierry n’umutoza we Roberto Oliveira Goncalves do Carmo bita Robertinho baseruka bagashyikirizwa sheki ya miliyoni n’igice bari bagenewe kuko basoreje ku mwanya wa gatatu muri iri rushanwa ariko babuze biba ngombwa ko iyi sheki ishyikirizwa umuyobozi wungirije wa Rayon Sports Muhirwa Frédéric.

Amakuru agera ku kinyamakuru IGIHE ari nacyo dukesha iyi nkuru yemeza ko abakinnyi b’iyi kipe bahise bahabwa ikiruhuko cy’icyumweru badakora imyitozo ngo bashobore kwakira ibyababayeho kuri uyu munsi abanyarwanda bibukaho Intwari z’u Rwanda.

Bazongera gutangira imyitozo kuwa Kane tariki 7 Gashyantare 2019, aho bazaba bitegura gutangira imikino yo kwishyura ya shampiyona bazafungura bakira Etincelles FC tariki 19 Gashyantare 2019 kuri stade ya Kigali.

Bagisifura ko umukino urangiye abakinnyi ba Rayon Sports barimo Raphael Da Silva na Donkor Prosper Kuka bahise bava mu kibuga bajya mu rwambariro
Bagisifura ko umukino urangiye abakinnyi ba Rayon Sports barimo Raphael Da Silva na Donkor Prosper Kuka bahise bava mu kibuga bajya mu rwambariro
Ariko bamaze guhoberana ahita yigendera
Ariko bamaze guhoberana ahita yigendera
Michael Sarpong na bagenzi be batitaye ku kuba umuhango wo guhemba wari utararangira, bahise basohoka mu kibuga
Michael Sarpong na bagenzi be batitaye ku kuba umuhango wo guhemba wari utararangira, bahise basohoka mu kibuga
Sarpong wihutaga yatindijwe na Rugwiro Herve amwihanganisha
Sarpong wihutaga yatindijwe na Rugwiro Herve amwihanganisha
Nyuma yo guhamagara kapiteni n'umutoza bakabura, sheki ya miliyoni n'igice ya Rayon Sports yashyikirijwe visi perezida wayo Muhirwa Frédéric
Nyuma yo guhamagara kapiteni n’umutoza bakabura, sheki ya miliyoni n’igice ya Rayon Sports yashyikirijwe visi perezida wayo Muhirwa Frédéric
Sheki y'umwanya wa kabiri yahawe AS Kigali yashyikirijwe umutoza Masudi Djuma
Sheki y’umwanya wa kabiri yahawe AS Kigali yashyikirijwe umutoza Masudi Djuma
Jimmy Mulisa n'abamwungirije bambikwa imidali
Jimmy Mulisa n’abamwungirije bambikwa imidali

IREBERE VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE URI IMANA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU