Mike Karangwa agiye kurushinga n’umukobwa witwa Isimbi  Roselyne bakundanye kuva mu bukumi bwe.

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa ugiye kurushingana na Mike Karangwa

Umunyamakuru w’imyidagaduro ndetse akaba yarabaye n’umwe mu bagize akanama nyempuramaka muri Miss Rwanda Mike Karangwa agiye kurushingana n’umukobwa bamaze igihe kinini bakundana.

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 6 Gashyantare 2019 ,nibwo Isimbi uzashyingiranwa na Mike Karangwa yakorewe ibirori bizwi nka Bridal shower’. Ubusanzwe bikorerwa umukobwa ugiye gukora ubukwe ,aho aba arimo gusezera ku bukumi bwe yitegura gushinga urugo rwe.

Urukundo rwa Mike Karangwa n’umukobwa bakundanye kuva mu bukumi bwe ntirwigeze rumenyekana aho ku ikubitiro byamenyekanye mu gihe uyu musore yashyiraga hanze impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe ari naho abantu bahereyeho bamenya byeruye umukobwa bakundana.

Mu bintu aherutse gutangaza avuga ko yakundiye uyu mukobwa harimo nko kuba akunda gusenga ndetse anubaha unacisha make.

Biteganyijwe ko Taliki ya 23 Gashyantare 2019. Hazaba ibirori byo gusezerana imbere y’Imana muri Eglise Vivante ku Kimihurura n’ibirori byo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe bizabera muri Camp Kigali (Akagera Hall).

Twakwibutsa ko Mike Karangwa yamenyekanye akorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus, Isango Star na Tv10. Yanabaye umukemurampaka igihe kinini muri Miss Rwanda ndetse mu bihe bye bya mbere mu itangazamakuru yakanyujijeho nk’umuhanzi. Benshi bamwibukira kuri Radio Salus mu biganiro nka Salus Relax na ‘Sunday Night’ gica ku Isango Star yubakiyemo izina ndetse na Ten Tonight yakoraga kuri Tv10.

REBA AMAFOTO AGARAGAZA UBURANGA BWA ISIMBI:

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa ugiye kurushingana na Mike Karangwa

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa ugiye kurushingana na Mike Karangwa

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa ugiye kurushingana na Mike Karangwa

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa ugiye kurushingana na Mike Karangwa

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU