Muri Amerika, umugabo witwa Rodolfo Arellanowo yakoze amahano azirika urutare rw’ibiro 50 mu ijosi ry’umugore we Elizabeth Arellano arangije amujugunya mu Nyanja.

Rodolfo Arellanowo yajugunye umugore we mu mazi yamuziritse urutare rw'ibiro 50 mu ijosi

Rodolfo Arellanowo usanzwe azwi nka“Rudy” yahamwe n’ibi byaha muri iki cyumweru, nyuma y’aho polisi ibonye umurambo w’uyu mugore we babyaranye abana bane mu mazi.


Elizabeth Arellano yishwe n’umugabo we mu mwaka wa 2016, amuhora gusohokana n’inshuti ze mu kabari mu masaha ya nijoro.

Umurambo wa Elisabeth wabonywe ku munsi wakurikiye uwo yiciweho, nyuma y’iperereza rya polisi yo muri leta ya Texas ryanasanze urwo rutare rukimuziritseho.

Uyu mugabo yafashe uyu mugore we amuzirika uru rutare mu ijosi bari hafi y’ikiraro, arangije amujunya mu mazi arapfa.

Umugabo yajugunye umugore we mu nyanja nyuma yo kumuzirika urutare rw'ibiro 50 mu ijosi
Elizabeth Arellano yaziritsee urutare mu ijosi ajugunywa mu mazi

Rodolfo Arellanowo yahakanye yivuye inyuma ubu bwicanyi, ariko amashusho ya CCTV yamugaragaje ari hafi y’urugo rwo kwa sebukwe rwegereye amazi yajugunyemo umugore we.

Uyu mugabo n’umugore bari bamaranye imyaka 13 babana ariko Elisabeth yari amaze iminsi mike asabye mu nkiko gutandukana n’uyu mugabo we wamwivuganye.

IREBERE VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE URI IMANA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU