Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kugira umukinnyi muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’aho Sporting Kansas City yasinyishije myugariro Abdul Rwatubyaye amasezerano y’umwaka ushobora kongerwa.

Rwatubyaye Abdoul yasinye amasezerano y’Umwaka 1 muri Sporting Kansas City yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gashyantare 2019 nibwo iyi nkuru nziza yatangajwe n’urubuga rwa internet rw’iyi kipe aho yemeje ko yasinye umwaka wa 2019 ariko uko azitwara bishobora kumuhesha amasezerano y’indi myaka itatu, 2020, 2021 na 2022.

Uyu myugariro wari umaze imyaka ibiri n’igice muri Rayon Sports yaguzwe ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika birimo ibihumbi 25 byamaze koherezwa na 25 bizoherezwa muri Kamena uyu mwaka nkuko amasezerano y’impande zombi abiteganya, we akazaba ahembwa ibihumbi 10 by’amadolari ku kwezi.

Rwatubyaye wavutse 23 Ukwakira 1996 biteganyijwe ko yerekanwa ku mugaragaro mu mpera z’iki cyumweru amaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukina muri iyi kipe.

Ibaye ikipe ya kane agiye gukinamo nyuma yo kurererwa mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC kuva mu 2009 kugera mu 2013 ubwo yatangiraga gukina shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya mbere aho yatijwe Isonga FC ku myaka 16 gusa.

Mu 2014 yasubiye muri APR FC ayitwaramo ibikombe bibiri bya shampiyona mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports nayo yahesheje igikombe cya shampiyona 2016-17.

Iyi kipe y’umupira w’amaguru ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Major League Soccer, yashinzwe mu 1995.

Ni ikipe yashinzwe ngo izamure ibendera ry’Umujyi wa Kansas wo muri Leta ya Missouri binyuze muri ruhago.

Ifite umwihariko wo kuzamura abakinnyi bakiri bato kandi badahenze cyane bikagera ku musaruro bitandukanye n’izindi kipe bahanganira ibikombe nka Los Angeles Galaxy na New York Red Bulls zihanganira ibikombezikoresha abafiteamazina akomeye y’abageze mu zabukuru.

Sporting Kansas City FC itozwa n’Umunyamerika, Peter Vermes, ifite ibikombe bibiri mu 2000 na 2013 aho abari bagize iyo kipe bakiriwe muri White House n’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Hussein Obama.

Iyi kipe kandi ifite ibikombe by’igihugu ‘U.S. Open Cup’ bine yegukanye mu 2004, 2012, 2015, na 2017 aho yasezereye muri ½ LA Galaxy yagenderaga kuri Giovani dos Santos, umunya-Mexique uzwi mu makipe akomeye nka Tottenham na FC Barcelone, ubu ifite Zlatan Ibrahimović.

Rwatubyaye Abdoul yasinye amasezerano y’Umwaka 1 muri Sporting Kansas City yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika

Imikino yayo iyakirira kuri ‘Children’s Mercy Park’, stade nshya kuko yatashywe ku mugaragaro mu 2011 yakira abantu ibihumbi 25. Ni stade ya Sporting Kansas City FC yubatse nyuma yo kumara imyaka myinshi ikodesha ibibuga byo gukiniraho nka Arrowhead Stadium yakiniyeho kuva mu 1996 kugera mu 2007 na Community America Ballpcark yakiniyeho kuva mu 2008 kugera mu 2010.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU