Nubwo abera bakunda guha abana babo ubwisanzure kurusha abirabura ariko ababyeyi ba Samantha Simpson w’imyaka 19 bo ntibihanganye kuko batashyigikiye urukundo rwe na JR, umusaza wamubera sekuru kuko amurusha imyaka 43. Umukobwa yarabahunze ajya kwibanira na nyarisaza.

Samantha Simpson w'imyaka 19 yarushize n'umusaza umurusha imyaka 43

Ababyeyi ba Samantha Simpson bamwangiye gushaka n’uyu musaza JR maze ahita avayo ajya kwipangira inzu muri Arkansas, USA abana n’uyu musaza mbere y’uko bimuka bajya ahitwa Wichita, Kansas mu mezi atandatu ashize.


Samantha Simpson yahuye n’uyu musaza ubwo yari afite umyaka 18 gusa bahujwe n’umuntu ubazi bombi maze ngo nyuma y’igihe gito uyu mukobwa aba yamaze kwikundira uyu ‘sogokuru’.

Barikundanirye ariko ngo rubanda ntiborohera

Ibyabo ntibyatinze bakundanye vuba vuba, muri Mutarama umwaka ushize bahita bakora ubukwe, ndetse ubu ngo bari kugerageza gutwita.

Samantha Simpson ukiri umunyeshuri ariko avuga ko nubwo ubwabo bikundaniye ngo ntibabura abahora babatwama kubera ikinyuranyo gikabije hagati yabo.

Avuga ko bamwe uyu musaza JR bamutuka ngo yahohoteye umwana, abandi bakamwita umusaza warongoye umwuzukuru.

Samantha Simpson w'imyaka 19 yarushize n'umusaza umurusha imyaka 43

Samantha ati “iyo twisohokeye hari abatwibeshyaho ko ari umusaza uri kumwe n’umwuzukuru we, buri gihe birambangamira.”

Uyu mugore muto avuga ko igihe bamaranye bagize ibihe bigoye kubera ko abantu batishimiye urukundo rwabo, ariko ngo yifuza ko abantu babaha amahoro bakamenya ko ari uburenganzira bwabo ntibabakorere ivangura.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU