Bavandi, mwankubise urwenya ubundi nkareba niba nange nagorora imbavu. Ngaho rero gerageza, seka utembagare n’izi byendagusetsa touch rwanda yaguhitiyemo.

Seka utembagare maze ugorore imbavu hamwe n'izi byendagusetsa

1. Umugabo yakundaga ibintu bibiri cyane kandi ku rwego rungana, ari byo kurya ndetse no kurongora! Umunsi umwe baza kumuhitishamo bati: “Ari ibiryo bitetse neza uko umutima wawe wifuza, ari no kurongora umukobwa cyangwa umugore, wifuza wahitamo iki?” Umugabo ariyumviiiiiira…  niko kugira ati: “Narongora mbirya!!!!”

2. Umukobwa waje gukora murugo yararimo gukubura nuko abona agakingirizo kakoreshejwe, aba ahamagaye nyirabuja aramubaza ati iki ni igiki mbonye hano? Nyirabuja aramureba aseka ati: “Ese iwanyu ntimujya murongorwa?”  Undi aramusubiza ati: “turarongorwa ariko ntibyagera aho ivaho uruhu!”

3. Umugabo yasomye ku kagwa, arongrera arasoma kugeza ashize inyota. Agerageje guhaguruka biranga aba yituye mu ngarani agaramye. Abo bari kumwe bose ngo ’kweeeee!’ Nawe ati: “Yeee, ngaho nimukomeze munywe munseka, ziraza kubica nigaramiye.”

4. Umutwa wigiraga batisimu yagiye ku bazwa ngo padiri arebe ko yumvise ibyo ivanjili na Kiliziya bamubwira. Padiri ati: “Ese Nyina wa Yezu yitwa nde?”  Undi ati: “Ariko se mwana wa, ndaba ntazi nyoko uri umunyarwanda mwene wacu nkamenya nyina wa yezu w’umuzungu?”  Padiri ntiyacika intege ati: “Ese Yezu azagaruka?”  Umutwa ati: “Padi, niba ibyo watubwiye bamukoreye aribyo, agarutse yaba ashaka kwiyahura”. Barakomeza, akomeza gusubiza neza rwose, Padiri ati: “Ariko nk’ubu ahantu heza wumva wagera ukanezerwa nihehe?” Undi ati: “Padi, uwanshyira mu kabindi kuzuye ubuki, nareba hasi ngasoma, nareba hejuru ngasoma, nahindukira ngasoma, rwose nanezerwa.” Padiri wari witeze yuko avuga yuko yajya mu ijuru, aba arumiwe, ati:”genda uzaze ubatizwe.” Padiri ati: “ariko ubundi muzitwa bande?”  Undi ati: “Njyewe nzitwa Yozinyama, umugore Bikira Mariya, umwana yitwe Yezu.”

Muri izi byendagusetsa ni iyihe yagufashije kugorora imbavu?

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU