Shaddy Boo umaze kwigarurira imbuga nkoranyambaga yatumiwe mu birori bikomeye azayobora ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ku Kibuye, bizahuriza hamwe abahanga n’inkorokoro mu kuvanga umuziki. Shaddy Boo azayobora ibirori bya Silent Disco bizabera ku nkengero za Kivu

Iki gitaramo cya Silent Disco gitegerejwe ku wa 16 Gashyantare 2019 kuri Delta Resort i Karongi mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu. Abazitabira bazacurangirwa umuziki kuva ku mugoroba saa kumi n’ebyiri kugeza mu rukerera.

Abateguye iki gitaramo babwiye badutangarije ko by’umwihariko cyateguriwe abakunda ibirori byo ku nkengero z’amazi n’abakunda gukesha mu buryohe bw’umuziki. Shaddy Boo azayobora ibirori bya Silent Disco bizabera ku nkengero za Kivu

Shaddy Boo watumiwe amaze kumenyerwa mu bitaramo bitandukanye atumirwamo bitewe n’ubwamamare budasanzwe afite ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore ubusanzwe witwa Mbabazi Shadia yari amaze kumenyerwaho amafoto n’amashusho akurura abatari bake by’umwihariko ku rubuga rwa Instagram. Umunsi ku munsi abamukurikira abasangiza uko yabyutse n’uko yiriwe! Ni umugore ufite igikundiro bidasanzwe. Shaddy Boo azayobora ibirori bya Silent Disco bizabera ku nkengero za Kivu Hatumiwe aba-DJs bagezweho mu Rwanda barimo DJ Miller, DJ Marnaud, DJ Toxxyk, DJ Anita Pendo ndetse na DJ Mupenzi. Kwinjira byashyizwe ku mafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda (5,000 Frw).

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU