Shaddyboo wagiye kwizihiriza St Valentin muri Kenya yasabwe kutongera gutesha Abanyarwanda amanita avuga ururimi rucocamye imbere y’imbaga y’abantu.

Shaddy Boo wagiye kwizihiriza St Valante muri Kenya yasabwe kudasebya u Rwanda

Mbabazi Chadia umaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga yagiye kwizihiriza St Valentin muri Kenya aho yitabiriye ibirori bizabera I Nakuru.

Izi mpugenge zaturutse ku kuba Shaddyboo yarigeze kuvuga nabi Icyongereza ari muri Tanzania, ubwo yagiraga ikiganiro na Wasafi  TV.

Shaddy Boo wagiye kwizihiriza St Valante muri Kenya yasabwe kudasebya u Rwanda

Tariki 15 Nzeli 2018 nibwo Shaddyboo yagiye mu birori bya ’Biko jibebe challenge’ yari yatumiwemo na Diamond byabereye mu mujyi wa Dar Es Salam muri Life Club ku Cyumweru tariki 16 Nzeri 2018.

Shaddyboo akigera muri Tanzania yasanganiwe n’umusore ushinzwe gucungira umutekano Diamond ndetse n’abanyamakuru ba Televiziyo ya Wasafi Tv.

Ubwo abanyamakuru baganiraga na Shaddyboo yumvikanye avuga ururimi rw’Icyongereza apfundikanya abantu baramuseka. Icyongereza kitaricyo Shaddyboo yavugiye muri Tanzania cyatumye abantu bibuka ukuntu yigeze kuvuga ko akunda ‘odeur ya Ocean’.

Nyuma Shaddyboo yagaragaje ko abamusetse batari bakwiye kumuseka kuko adasanzwe akoresha ururimi rw’ Icyongereza ahubwo akoresha Igifaransa.

Shaddy Boo wagiye kwizihiriza St Valante muri Kenya yasabwe kudasebya u Rwanda

Nyuma yuko ShaddyBoo abonye ko benshi bamugizeho ingingimira yanditse ubund butuma abahumuriza ko ataraza gukoresha icyongereza kuko azi igifaransa kinshi kurusha icyongereza ndetse ko araza kuba aricyo akoresha mu gihe aragirana ibiganiro n’itangazamakuru.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU