ShaddyBoo yakojejwe isoni ubwo yabyinanaga n’umuhanzi Otile Brown kugera ubwo acitswe maze akenda ke k’imbere kakagaragara.

ShaddyBoo yakojejwe isoni n’umwambaro yiyambitse ku kabyiniro muri Kenya

Mbabazi Chadia uzwi nka ShaddyBoo ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane Taliki ya 14 Gashyantare 2019 ,abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nibwo yatangaje ko agiye kwizihiriza St Valante muri Kenya.

Yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye mu kabari kitwa Sebs Club Nakuru muri Kenya yahuriyemo n’umuhanzi witwa Otile Brown uri mu bagezweho muri iki gihugu.

ShaddyBoo yakojejwe isoni n’umwambaro yiyambitse ku kabyiniro muri Kenya

Aba bombi babyinanye indirimbo maze bagezemo hagati uyu mubyeyi umwenda w’imbere uragaragara. Yari yambaye ikanzu ndende ariko isatuye imbere kuva hasi kugera hejuru hafi mu rukenyerero. ShaddyBoo yakojejwe isoni, abonye itangiye kumutamaza, yahise atangira kubyina akinzeho ukuboko ku buryo n’abari bitabiriye iki gitaramo babibonye bakiyamira.

ShaddyBoo yakojejwe isoni n’umwambaro yiyambitse ku kabyiniro muri Kenya

Otile Brown wabyinanye na Shaddy Boo ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri Kenya, yibukirwa ku buryo yakundanye n’umukobwa wo muri iki gihugu witwa Vera Sidika batandukana uyu mukobwa avuga ko Otile afite igitsina kingana urwara.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU