Umunyamidelikazi w’umunyarwanda akaba n’umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa umaze kwigarurira imitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram bitewe n’amafoto agenda ashyiraho ShaddyBoo yiswe umwamikazi w’abicuruza nyuma y’ifoto yashyize hanze ari muri Kenya.

Shaddyboo yiswe mwamikazi w’abicuruza

Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Gashyantare nibwo ShaddyBoo yashyize ku rukuta rwe rwa instagram ifoto afite igikapu,avuga ko agiye muri Kenya ndetse anabaza niba bamuteguriye umukunzi kuko ariwe ngo agiye gushaka yo, aho yahise yibasirwa n’abakunzi be bamwe bamwita umwamikazi w’indaya abandi nabo bungamo bamusaba kuza kuvuga noneho ngo ururimi yumva ntabasebye ngo abateze abaturanyi.

ShaddyBoo yagize ati “Ni iki Cyiza Kenya,umukobwa wanyu araje,nizereko mwanteguriye umukunzi,ndavuga ushaka kuba nyakamwe [Single] ku munsi w’abakundana..nje gushaka urukundo muri Kenya..hagati aho reka twese ejo duhurire mu kabyiniriro ka SEBS..muzi uko tubigenza..Sibyo?”

Mu bitekerezo byinshi byatanzwe hari uwagize ati “Wihangane noneho uze kuvuga ururimi wumva Muko..ntiwongere kuduteza abaturanyi dore ko utumva…” undi nawe aza yungamo mu rya mugenzi we agir’ati “Kweli kbsa..afite kumenya ko ari muri Kenya aho bafite abavuga icyongereza cyiza…ubizirikane..ntazi icyongereza nta n’Igiswahili..agiye kuvuga iki…”

Uyu nawe yaje agir’ati “Wikwiyita indaya..uri umubyeyi nyawe #mamarwanda #loveyou”undi nawe yaje yungamo ati “Umwamikazi w’abicuruza ’hoe’.”  Mu bandi batanze ibitekerezo hari n’uwavuze ko akiruka inyuma ya Diamond aho yanabwiwe ko abagabo bo muri Kenya bakururwa n’ubwiza no kuba ajijutse bamubaza niba yiteguye ibyo abyujuje.

Mbabazi Shadia uzwi ku izina ry’akabyiniriro nka ShaddyBoo yagiye muri Kenya bivugwa ko ariho agiye kwizihiriza umunsi mukuru w’abakundana ’Saint Valentin”.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU