Umuhanzi Social Mula yatangaje ko atakiri ku rutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo bya Salax Awards 7 igiye kuba ku nshuro yaryo yakarindwi.

Social Mula yivanye mu irushanwa nyuma yo guhabwa igihembo cya Salax Awards

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo habaye umuhango wo guhemba abahanzi 5 muri buri kiciro bitwaye neza kurusha abandi aho umuhanzi Social Mula yanagaragaye ku rutonde rw’abahanzi bitwaye neza mu kiciro cya RnB aho yari ahatanye na Yvan Buravan, Bruce Melody, Yverry na King James.

Nyuma yo guhabwa igihembo nk’umwe muri batanu bitwaye neza , kuri uyu wa  Kabiri nibwo yasohoye itangazo rivuga ko yasezeye mu bihembo bya Salax Awards bitewe n’impamvu ze bwite. Mu kiganiro na Isiaka Mulemba ushinzwe itangazamakuru muri Salax Awards, yavuze ko batarabona ibaruwa ya Social Mula asezera muri ibi bihembo.

Ku rundi ruhande ariko yavuze ko asezeye yaba anyuranyije n’amategeko y’irushanwa dore ko yari yamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye na Salax Awards ndetse yashyikirijwe ‘Certificat’ yemeza ari mu bahanzi batanu bahatanira ibi bihembo mu cyiciro arimo.

Mulemba yagize ati “Hari amasezerano yasinye yaraye anafashe ‘certificat.”

Yakomeje avuga ko Social Mula agomba gusubiza ‘certificat’ yahawe ndetse ko yajyanwa mu nkiko mu gihe yaba ayikoresheje mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Biremewe ko avamo ariko adusubize ibyacu. Tuvuge iyo ‘certificat’ ayijyanye […] bagahita bamuha isoko, yahita akurikiranwa n’amategeko kuko twebwe umuntu uvuyemo adusubiza ibyacu.”

Yakomeje avuga ko mu amasezerano yasinywe hagati y’abahanzi n’abategura Salax Awards avuga ko “umuhanzi uzasezera ari we biturutseho, ntashobora kongera gusubira ukundi muri Salax mu gihe cyose igitegurwa na AHUPA.”

Kuri ubu harabahwa amahirwe mugenzi we Peace Jolis wagarukiye ku mwamba w’abahanzi bari barimo guhatana mu kiciro cya RnB ko ashobora kumusimbura mu mwanya yararimo agasangamo Yvan Buravan, Bruce Melody, Yverry na King James.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU