Umunyamakuru Mike Karangwa asezeranye mu mategeko n’umukunzi we Roselyne Mimi Isimbi, aho umuhango  wabereye mu Murenge wa Niboye mu karere Kicukiro.

St Valante isize Mike Karangwa asezeranye mu mategeko n’umukunzi we

Mike Karangwa wakundanye na Roselyne Mimi Isimbi kuva mu bukumi bwe, asezeranye mu mategeko nyuma y’igihe kirekire bakundana bizira uburyarya.

Mike wakoze kubitangazamakuru bitandukanye birimo Isango ,Salus ,Tv 10 ndetse wanabaye mu nama y’akajyanama gashinzwe guha ba Nyampinga amajwi muri Miss Rwanda ,yanabaye umwe mu bategura irushanwa rya Salax Awards ryayoborwaga n’Ikirezi Groupe.

St Valante isize Mike Karangwa asezeranye mu mategeko n’umukunzi we

Ubukwe nyiri zina bwa Mike Karangwa buteganyijwe kuba tariki 23 Gashyantare 2019. Mike na Isimbi bazasezeranira mu rusengero rwa Eglise Vivante ruherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, umuhango uzaba saa cyenda z’amanywa. Kwiyakira bizaba saa kumi n’imwe z’umugoroba, bibere Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU