Golden Mbunda, umuraperi wari mu bakomeye muri Tanzania uzwi nka Godzilla, yapfuye mu buryo butunguranye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gashyantare 2019.

Tanzania: Umuraperi Godzilla yapfuye bitunguranye

Godzilla uri mu bahanzi bari bahagaze neza mu njyana ya Hip Hop muri Tanzania yitabye Imana nyuma y’igihe gito yari amaze abwiye abavandimwe be ko yumva ababara mu nda.

Mu kiganiro na Millard Ayo, umuntu wa hafi wa Golden Mbunda yavuze ko nta burwayi buzwi uyu muhanzi yari afite ndetse ngo kuri uyu wa Kabiri yakoze imirimo ye nk’uko bisanzwe ariko bigeze mu ijoro umubiri uramuhinduka.

Isabella wari inshuti ya hafi ya Golden Mbunda yagize ati: “Ni impamo Godzilla yapfuye, ndi iwabo mu rugo. Ejo twari kumwe, tumaze gutandukana mu ijoro bamujyanye mu bitaro bya Lugalo mu kanya gato ahita ashiramo umwuka.”

Ubu, umurambo wa Golden Mbunda washyizwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisirikare bya Lugalo i Dar es Salaam nk’uko byemejwe na mushiki we Joyce Mbunda.

Tanzania: Umuraperi Godzilla yapfuye bitunguranye
Godzilla wakundaga kwiyita Kingzilla yashizemo umwuka

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU