Abayobozi b’igipolisi basaga  300 bamaze kugera i Kigali aho bitabiriye inama ya 24 Nyafurika yateguwe na Polisi Mpuzamahanga, Interpol.

Iyi nama y’iminsi itatu iratangira kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gashyantare, igamije kuganirira hamwe ibibangamiye umutekano ku mugabane wa Afurika n’ingamba zafatwa mu kubihashya.

Inama nk’iyi iba buri myaka ibiri igamije kugenzura uko imikoranire ya polisi ku mugabane ihagaze ndetse no gukomeza gukaza ingamba zo guhangana n’ibyaha ndengamipaka.

Uyu mwaka hazibandwa ku bibangamiye umutekano wa Afurika by’umwihariko iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ibyaha bijyanye n’ibidukikije n’ibindi.

Mu gihe iyi nama iri kuba kandi hazategurwa n’ibindi biganiro bigamije guhangana n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga bizitabirwa n’inzego nk’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Interpol, Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) abafatanyabikorwa barimo Ishami rya Loni rirwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge (UNODC).

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ni we muyobozi mukuru uri buze gufungura iyi nama.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU