Kw’isaha ya 23:37 z’iri joro u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cya OneWeb, bohereje icyogajuru cya mbere cy’u Rwanda mu kirere, icyo cyogajuru kikaba cyariswe Icyerekezo.

U Rwanda rwohereje icyogajuru cya mbere cyiswe Icyerekezo mw'isanzure

Iryo zina ry’Icyerekezo ryatanzwe n’abanyeshuri bo mu kirwa cya Nkombo kiri mu kiyaga cya Kivu, nk’uko bitangazwa na Minsiiteri y’Ikoranabuihanga (MINICT).


Kohereza icyo cyogajuru byitezweho gufasha mu kugeza interineti mu bigo byose by’amashuri, ndetse no gutuma abanyeshuri bakangukira kwiga amasomo ajyanye n’ubumenyi bw’ibyogajuru.

U Rwanda rwohereje icyogajuru cya mbere cyiswe Icyerekezo mw'isanzure

 

MINICT ivuga ko mu kohereza icyogajuru mu kirere, hagamijwe gutegura urubyiruko kugira ngo rubashe gufasha igihugu kuba igicumbi mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga.

Kuri ubu, ikwirakwizwa rya interineti ya 3G rigeze ku ijanisha rya 92% ku rwego rw’igihugu, mu gihe irya 4G LTE rigeze ku gipimo cya 96.6%.

U Rwanda rufatanyije na OneWeb, ikigo mpuzamahanga kizobereye mu bijyanye n’ibyogajuru, bizera ko ikoranabuhanga rituma ubukungu budindira n’iterambere muri rusange.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Ingabire Paula, yavuze ko kuba abana bo ku Nkombo barise iki cyogajuru Icyerekezo, bigaragaza ko na bo basobanukiwe umumaro w’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, yashimye iki cyogajuru kigiye koherezwa mu kirere, avuga ko bizafasha mu rugama Leta irimo rwo kwimakaza ikoranabuhanga mu myigishirize.

U Rwanda rwohereje icyogajuru cya mbere cyiswe Icyerekezo mw'isanzure

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU