Muri ubu ubuhamya, muri BIBILIYA hari Umurongo ugira Uti “Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze mube ari ko namwe mukundana.” (YOHANA 14:33) kandi koko ntako bisa gukunda maze ukagira amahirwe ugakundwa n’uwo ukunda!

UBUHAMYA: St Valentin niyo yabaye intandaro y'itandukana rye n'umukunzi we!

Bitera ibyishimo ku mpande zombi! Ariko na none hari abafatirana wa mutima wuzuye urukundo, maze bakawuhindanya bakoresheje amarari y’umubabaro baba bateye Ubakunda! Ibyo rero nibyo byabaye ku ncuti yacu yifuje kudusangiza ubuhanga bwe, kugira ngo ibyamubaye ho ubyigire ho! Ikindi kandi yifuje kubutanga muri izi taliki zegereza Umunsi wahariweAbakundana kuko nawe ari ho ibyo byamubaye ho.

Yaragize ati “Nitwa Diane (Izina ryahinduwe ku busabe bwa nyir’ubuhamya), navutse taliki ya 5 GICURASI 1996, mvukira mu karere ka Huye Umurenge wa Tumba, Mfite mukuru wanjyeumwe, atuye i Kigali!

Ubwo narangizaga amashuri yisumbuye, nahise nsaba ababyeyibanjye ko najya kubakwa mukuru wanjye wabaga i Kanombe, kugira ngo nshakishe ibiraka cyangwa se akazi. Naje kugira amahirwe maze mukuru wanjye ambonera akazi ahantu ntari buvuge izina ku bw’umutekano wanjye, gusa hari i Kigali. Aho hantu haje kumpuza n’umusore wari umuyobozi w’icyo kigo. Umunsi umwe icyo kigo cyateguye ibirori byo kwishimira ibyari bimaze kugerwa ho, Umuyobozi wanjye yantumye ho maze musanga ahantu yari yicaye, nsanga hateguye neza cyane, ndetse birantungura kuko aho hantu niwe wari wahateguje kugira ngo tuze kuhaganirira! Twaraganiriye cyane, nuko aza kwerura ambwira ko yankunze!

Uwo musore yari mwiza inyuma, ndetse n’imico yanyerekaga nabonaga ashobora kuba ari Inyangamugayo, ariko nari nirengagije iryavuzwe n’Umunyarwanda aho yagize ati ‘Ivu rihoze, niryo ryotsa inzu!’ rwose Nanjye naje gutungurwa n’ibyo uwo musore yakoze!

Hari kuwa 3 taliki ya 14GASHYANTARE 2018, nk’uko uwo munsi witwa «Umunsi wahariwe abakundana» Nanjye niteguye neza cyane, maze ntegura n’Impano nari guha uwo mukunzi wanjye! Ku mugoroba w’uwo munsi nibwo uwo musoreyaje ku ndeba nkuko twari twabivuganye maze anjyana kuri Hotel imwe iri mu karere ka Rwamagana. Tugeze yo baratwakiriye biratinda, gusa nabonaga aho hantu asa nk’uhamenyereye kuko nabonaga avuganan’abakozi b’iyo Hotel nk’abaziranye!

Twarariye, turanywa, turaganira biratinda! Nashidutse saa yine zigeze. Namusabye ko yaza tugataha, ariko ambwira ko ibirori bigeze aharyoshye bityo ko turi butahe mu kanya kari buze! Nagumye kumwinginga, nukoaza kunyerira ko atari butahe kuko ngo ananiwe! namubajije impamvu atambwiye kare ko arara kuko Numvaga njyewe ntari kurara aho, nuko ambwira ko nawe ahinduye gahunda amaze kubona ukuntu ibirori byashyushye! Twaje kujya mu cyumba cyo muri iyo Hotel, gusa byarangiye turyamanye!

Mu gitondo twafashe inzira tugaruka i Kigali, gusa Numvaga mfite isoni Kubera ibyo nari nakoze!

Umusore yatangiye kugabanya ibiganiro twagiranaga, namubaza impamvu akambwira ko ari akazi kenshi kabitera, naramwumvaga rwose ariko yaje kunsonga ubwo yambwiraga ko ndi «IKIRUMBO» ngo ndetse ndi umukobwa w’ikirara, mubajije impamvu yambwiye ko yasanze ntazi urukundoicyo ari cyo! Byanteye kwiyanga cyane , kuko nahise mwanga urunuka, gusa naje kumwumva! Kuko kuba yarankundaga bitavugaga ko nabaye umugore we! Rero Iyo St Velantin igeze binyibutsa ko nahubutse ubwo niyambikaga ubusa ngamije gushimisha umukunzi wanjye, nyamara ntazi ko njyiye kurusenya!

Birashoboka ko uri kwitegurauwo munsi udasanzwe, gusa uzabe maso mwana wa Mama!

Reka nsoze ubu Ubuhamya ngira nti ‘Urukundo si Ubusambanyi, ahubwo Urukundo ni Ukubahana hagati y’abakundana!’”

UBUHAMYA: St Valentin niyo yabaye intandaro y'itandukana rye n'umukunzi we!

Umwanditsi : DUSHIMIMANA Samuel

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU