Susan Njogu, Umunyakenyakazi ukomoka mu gace ka Elburgon mu ntara ya Nakuru yakoze benshi ku mutima nyuma y’urukundo ruzira uburyarya yakunze Philip Eling ubana n’ubumuga kugeza bakoze ubukwe.

Ubukwe bw’igitangaza Umunyakenyakazi yakoranye n’umugabo ubana n’ubumuga bwakoze benshi ku mutima

Mu myaka ibiri ishize, nibwo uyu mukobwa yerekeje mu gace ka Adelaide muri Australia kuhakomereza amashuri ye ari nabwo yahuye n’umunya Australia Eling ubana n’ubumuga bakaza gukundana.

Ubwo Susan yari arangije amasomo, yagiye gukora ikizamini cy’akazi mu kigo cyita ku bamugaye, ahahurira n’uyu Philip Eling wakibagamo.

Philip yanditse mu gitabo yise Life Is What You Make It on ku ipaji ya 74 ko umunsi umwe azabona umukobwa mwiza umukunda birangira ahuye na Susan.

Susan yabwiye abanyamakuru ko yakunze Eling bagihura ndetse adaterwa ipfunwe n’ubumuga bwe ati “Nta kintu na kimwe kimbangamira kuri we,kuko niganye n’abantu benshi bafite ubumuga.”

Philip w’imyaka 30 yavukanye indwara imunga imitsi bigatuma umuntu adakura,byatumye atangira kugenda mu kagare kuva ku myaka 5 kugeza ubu.

Susan yavuze ko akimara guhura na Philip, bahanye nimero, bagenda baganira byatumye uyu mugabo amusaba ko basohokana ndetse umubano wabo urakura kugeza ubwo barushinze kuwa 27 Mutarama uyu mwaka, mu bukwe bwakoze benshi ku mutima.

Ubukwe bw’igitangaza Umunyakenyakazi yakoranye n’umugabo ubana n’ubumuga bwakoze benshi ku mutima

Ubukwe bw’igitangaza Umunyakenyakazi yakoranye n’umugabo ubana n’ubumuga bwakoze benshi ku mutima

Ubukwe bw’igitangaza Umunyakenyakazi yakoranye n’umugabo ubana n’ubumuga bwakoze benshi ku mutima

Ubukwe bw’igitangaza Umunyakenyakazi yakoranye n’umugabo ubana n’ubumuga bwakoze benshi ku mutima

Ubukwe bw’igitangaza Umunyakenyakazi yakoranye n’umugabo ubana n’ubumuga bwakoze benshi ku mutima

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU