Ubusugi bw’umunyamideli witwa Mahbuba Mammadzada w’imyaka 23 ukomoka muri Azerbaijan bwatsindiwe n’umunyapolitike wo muri Tokyo utatangajwe izina akazatanga akayabo ka Miliyoni 2 z’amadorari.

Ubusugi bw'umunyamideli Mahbuba bwatsindiwe n'umunyepolitike wo muri Tokyo kuri Miliyoni 2 z’amadorari

Inkuru y’uyu munyamideli yavuzwe cyane mu mwaka ushize, Mahbuba Mammadzada yavuze ko uzatsindira ubusugi bwe akishyura ayo cyamunara icyeneye bazaryamana abe ari we umena agaseke ke hanyuma bazengurukane ibihugu bitandukanye ku isi kandi aherekejwe na nyina.


Mu cyumweru gishize nibwo urubuga rwa Cinderella Escorts rwatangaje ko icyamunara cyarangiye ndetse uyu mukobwa yatsindiwe n’umunyapoliti ukomeye wo mu mujyi wa Tokyo, atsinze umunyamategeko w’Umwongereza n’umukinnyi wa ruhago wo muri Bayern Munich.

Ubusugi bw'umunyamideli Mahbuba bwatsindiwe n'umunyepolitike wo muri Tokyo kuri Miliyoni 2 z’amadorari

Nkuko bitangazwa na dailymail, ngo uwegukanye uyu mukobwa mbere yo gutera akabariro harabanza gukorwa ibizamini asuzumwe koko niba yari akiri isugi, gusa ntumbaze uko bizagenda mu gutanga ubusugi naramuka atewe inda.

Amasezerano kandi avuga ko izi miliyoni yishyuwe agomba 20% y’umukomosiyoneri wanamurindaga.

Ubusugi bw'umunyamideli Mahbuba bwatsindiwe n'umunyepolitike wo muri Tokyo kuri Miliyoni 2 z’amadorari

Ubusugi bw'umunyamideli Mahbuba bwatsindiwe n'umunyepolitike wo muri Tokyo kuri Miliyoni 2 z’amadorari

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU