Abashinzwe ubukerarugendo mu gihugu cya Uganda bavuze ko bagiye kongera umubare w’abagore bafite amabuno manini n’abateye neza mu rwego rwo kurushaho gukurura ba mukerarugendo muri iki gihugu.

Abagore bafite amabuno manini bagiye kujya bifashishwa mu gikorwa cyo gukurura ba mukerarugendo

Ibi byatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa leta ushinzwe ubukerarugendo, Godfrey Kiwanda, yatangaje ko hagiye kuba irushanwa ryiswe ‘Miss Curvy Uganda’ rizatoranyirizwamo abagore bafite amabuno manini kandi bateye neza ,abazagera mu cyiciro cya nyuma bakazatoranywa muri kamena uyu mwaka.

//pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js

(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

Yaboneyeho kuvuga ko igihugu cya Uganda gifite abagore bagaragara neza ku buryo bishimishije kubareba ari nayo mpamvu bashaka gutoranyamo abahiga abandi umubyimba kugirango bifashishwe mu gikorwa cyo gukurura ba mukerarugendo

Yagize  Ati: “Kuki tutakoresha aba nk’ingamba yo guteza imbere uruganda rwacu rw’ubukerarugendo?” Ibi ngo Kiwanda akaba yabivugaga mu kiganiro n’itangazamakuru atanga ingero kuri bamwe mu bagore bari bari aho nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.”

Igikorwa cyo gutoranya abagore bahiga abandi ikibuno kinini kiri kubera kuri piscine ya Mestil Hotel bifotozanya n’abateguye iki gikorwa barimo na Kiwanda ubwe. Gusa kuri ubu umwe mu bahagariye abagore mu kiswe Bernic Woman yavuze ko ibi ari ukugira abagore nk’ibikoresho kandi ariko bazajya bafatwa.

Abagore bafite amabuno manini bagiye kujya bifashishwa mu gikorwa cyo gukurura ba mukerarugendo

Twakwibutsa ko ubukerarugendo buri mu bintu bikurura abantu mu gihugu cya Uganda aho bwiinjiriza iki gihugu amafaranga menshi  y’amahanga nk’aho mu mwaka ushize rwinjije miliyari 1,4 y’Amadolari.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU