Mu ntangiriro z’iki cyumweru  abanyamakuru bane bo muri Uganda bashinzwe gucisha ijisho mu nkuru za bagenzi babo mbere y’uko zitambuka basabwe na Police kuvuga uko bamenye inyubako na comptes za Banki zitandukanye bivugwa ko ari iby’umuyobozi wungirije wa Banki nkuru ya Uganda yabonye mu buryo bufifitse, banga kubiyibwira.

Abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye basabwe na Polisi gutangaza uwabahaye amakuru barayitsembera

Basubije urwego rwa Police rushinzwe kugenza ibyaha ko itegeko mpuzamahanga rigenga abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye ribuza gutangaza aho amakuru yavuye.


Hashize igihe runaka ibinyamakuru bitandukanye bitangaje inkuru igaragaza inyubako zihenze na nomero za comptes za banki z’umuyobozi wungirije wa Banki nkuru ya Uganda, biriya binyamakuru bikavuga ko amakuru yizewe bifite yemeza ko uriya muyobozi yashoye akaboko mu mafaranga y’abaturage kugira ngo agere kuri iriya mitungo.

Abanyamakuru (editors) bafashwe na Police ni babiri bakorera ikinyamakuru kitwa Spy Reports aribo Raymond Wamala na Bob Atwine hamwe na bagenzi babo babiri harimo uwitwa Andrew Irumba uyobora Spy Uganda  na John Njoroge ukorera ikitwa CEO Magazina.

Undi wa Gatanu witwa Richard Wanambwa ukorera Eagle Online yararekuwe by’agateganyo akaba ari bwongere kwitaba urukiko kuri uyu wa Kabiri.

Wamala yavuze ubwo bari kuri CID basabwe kuvuga umuntu cyangwa abantu babahaye amakuru bashingiyeho bemeza ko umuyobozi wungirije wa Banki nkuru ya Uganda yashoye akaboko mu mari ya Leta kugira ngo yubaka ziriye nzu agire na comptes nyinshi.

Ati: “ Abakora iperereza muri CID bashakaga ko tubabwira abaduhaye amakuru. Twababwiye ko bidashoboka kuko itegeko rigenga abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye ridutegeka kudatangaza isooko y’amakuru yacu kuko byayigiraho inguruka. Twababwiye ko twayitangaza gusa ari uko bisabwe n’urukiko cyangwa uwaduhaye amakuru ubwe abitwemereye.”

Umuvugizi wa CID witwa Vincent  Ssekatte  yavuze ko nyuma yo kubona ko abanyamakuru banze kuva ku izima babarekuye.

Ngo mbere yo kubarekura bemeranyijwe ko batazabangamira iperereza kandi ko igihe cyose bazakenerwa na CID bazitaba.

Ku rundi ruhande ariko, Ssekatte avuga ko kugeza ubu ibirego bafite bivuga ko bariya banyamakuru banditse ziriya nkuru bagamije guharabika abayobozi bakuru muri Banki nkuru ya Uganda.

Ngo CID irakomeza ikurikirane kuri buri ruhande irebe ishingiro ry’ibimenyetso n’ubuhamya buva kuru buri ruhande.

Abanyamakuru bari gukurikiranwa na CID bavugwaho gusebya Louis Kasekende wungirije umuyobozi mukuru wa Banki ya Uganda.

Mr Kasekende ariko ahakana ibyo aregwa akavuga ko ari umugambi abantu runaka bafite wo kumuharabika.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU