Grace Msalame, umunyamakuru muri Kenya agiye kurega abantu muri Uganda bakoresheje ifoto ye mu kwamamaza amarushanwa y’abakobwa bafite ibibuno binini.

Umunyamakuru agiye kujyana mu nkiko abantu bakoresheje ifoto ye y’ikibuno

Grace ukundwa n’abagabo benshi muri Kenya yavuze ko atashimishijwe no kuba guverinoma ya Uganda yarakoresheje ifoto ye mu kwamamaza “Miss curvy”, aho yavuze ko agiye kuyirega bakamwishyura indishyi y’akababaro kuko bakoresheje ifoto ye batabifitiye uburenganzira.

Grace Sowairina Msalame ukorera  NTV Kenya yavuze ko yababajwe n’uko isura ye yakoreshejwe mu kwamamaza aya marushanwa atesha agaciro abagore akabagira ibikoresho byo gukurura ba mukerarugendo ndetse avuga ashize amanga ko adashyigikiye iri rushanwa ryo muri Uganda.

Umunyamakuru agiye kujyana mu nkiko abantu bakoresheje ifoto ye y’ikibuno

Mu byo ifoto yamwangirijeho harimo nko kumwicira izina ndetse yakoreshejwe mu bintu adashyigikiye ndetse Leta ya Uganda yamwiciye izina yamaze imyaka myinshi yubaka ariyo mpamvu yasabye abanyamategeko be kubura amadosiye kugira ngo bahangane na leta y’iki gihugu imuhe impozamarira.

Umunyamakuru agiye kujyana mu nkiko abantu bakoresheje ifoto ye y’ikibuno

Leta ya Uganda yavuze ko irushanwa rya MISS Curvy 2019 atari uguhohotera abagore nk’uko abantu babikeka,ahubwo rizaba ari irushanwa nkandi yose y’ubwiza aho abakobwa bazatsinda bazahabwa akayabo ndetse babe akarango k’ubukerarugendo bwa Uganda.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU