Mu gihugu cy’Uburusiya haravugwa inkuru y’umugore utatangajwe amazina ye wapfuye nyuma yuko n’ingurube ze kubera ko yatinze kuzigaburira.

Umugore yatinze kugaburira ingurube ze ziramurya

Amakuru aturuka muri kino gihugu avuga ko uyu mugore yarumwe ibice bitandukanye birimo amatwi, ibitugu n’isura nyuma yuko abuze ubutabazi ashiramo umwuka.

Uyu mugore uvugwaho kuba yavuye amaraso menshi ngo yamaze igihe kinini muri kino kibuti cyororerwamo izi ngurube. Aho ngo ubusanzwe izi ngurube ntizarenzaga isaha ya saa 2 zitarabona amafunguru gusa ngo uyu mugore yazibihaye ku isaha ya saa 3 z’amanywa.

Abashinzwe umutekano bahise bafata uyu murambo w’uyu mugore bawujyana kwa muganga mu rwego rwo gukora iperereza niba koko uyu mugore yariwe n’ingurube cyangwa niba yagiriwe nabi n’abagizi banabi bakamujugunya mu kibuti cy’ingurube ze.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU