Amafoto umuhanzi Diamond Platnumz yashyize ari kumwe n’umukunzi we Tanasha Donna bari gukina urusimbi ruzwi nka Casino yatumye yibasirwa bikomeye n’abafana be.

Umuhanzi Diamond Platnumz yagaragaje indi ngeso itashimishije abafana be

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze,Diamond yagaragaye ari gukina urusimbi rwa Casino ndetse ari gusheta akayabo bituma abafana be bavuga ko uyu Tanasha ariwe uri kumushora muri iyi ngeso mbi yo gukina urusimbi.

Mu bitutsi byinshi aba bafana bari bariye karungu babwiye Diamond Platnumz ko ingeso yo gukina urusimbi ari mbi ndetse ituma umuntu asubira inyuma.

Kuri aya mashusho yashyize hanze ari gukina urusimbi, Diamond yanditseho ngo “Amafaranga menshi, ubujiji bwinshi.”

Umuhanzi Diamond Platnumz yagaragaje indi ngeso itashimishije abafana be
Diamond yihishe mu gukina urusimbi rwa Casino

Diamond yagiye gukina uru rusimbi ari kumwe na Tanasha Donna bitegura kurushinga na Harmonize ubarizwa muri lebel ye ya Wasafi. Diamond yariwe akayabo kose yari yashese muri uru rusimbi.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU