Umuhanzi Fik Fameika ukunzwe muri Uganda ndetse no mu Rwanda yageze I Kigali aho aze gufata amashusho y’indirimbo ye Bona Appetite yakoranye n’umuhanzi nyarwanda Bruce Melody.

Umuhanzi Fik Fameika yageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye

Umuhanzi Fik Fameika umaze kwigaruria imitima ya benshi kubera ibihangano bye kuri ubu amakuru agera kuri Touchrwanda afitiwe gihamya nuko ari mu Rwanda.


Mu bikorw bimuzanye mu Rwanda harimo gufata amashusho y’indirimbo yakoranye n’umuhanzi nyarwanda Bruce Melody bise Bona Appetite yasohotse mu minsi yashize.

Umuhanzi Fik Fameika yageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Studio yitwa Ida Records ndetse igatunganywa na Motif usanzwe ukorera muri Kenya ni imwe mu ndirimbo zikoze neza ndetse benshi bahamya ko izatanga umusaruro uri ku rwego rwo hejuru.

Umuhanzi Fik Fameika yageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye

Inkuru ishimangira ko Umuhanzi Fik Fameika yageze mu Rwanda ni amashusho yasakaje kuri konte ye arimo kuririmba iyi ndirimbo Bona Appetite ndetse bikaba bivugwa ko amashusho yatangiye gufatwa kumunsi w’ejo.

Indi gihamya nuko Umuhanzi Dj Pius nawe yashyize hanze ifoto bari kumwe avuga ko yageze mu Rwanda.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU