Umuhanzi Gravity Omutujju wo muri Uganda arimo gukurikiranwa n’abaganga b’inzobera nyuma yo kuraswa n’abantu bataramenyekana.

Umuhanzi Gravity yarashwe

Kuri uyu wa Kane nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko umuhanzi Gereson Wabuyi wamenyekanye nka Gravity Omutujju muri Uganda yarashwe n’abantu bataramenyekana.


Mu magambo yashyizwe ku rukutwa rwe rwa Instagram bavuze ko yaraswe n’abantu bataramenyekana.

Umuhanzi Gravity yarashwe

“Gravity Omutujju yarashwe n’uwitwaje imbunda utamenyekanye. Amasengesho yanyu arakenewe.”

Umuvugizi wa Polisi muri Wamala, Norbert Ochom, yatangaje ko uyu muraperi yarashwe n’umurinzi wo kuri Sitasiyo ya essence mu gace ka Bukuyu mu Karere ka Kassanda.

Umuhanzi Gravity yarashwe

Uyu murinzi ukekwaho kurasa Gravity Omutujju bivugwa ko yitwa Amos Muhebwa ariko Polisi yavuze ikiri gutohoza amakuru neza ngo imenye icyatewe uyu muntu kurasa mugenzi we.

Umuhanzi Gravity yarashwe

Magingo aya Gravity ari kubarizwa ku bitaro bya Blue Star biherereye i Bukuyu aho yavanywe ajyanwa mu bya Rubaga biherereye mu Mujyi wa Kampala.

Umuhanzi Gravity Omutujju yarashwe

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU