Umuhanzi R Kelly akomeje kujya mu bibazo bikomeye biturutse ku birego bimushinja gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure, nyuma yo gushyirirwaho impapuro zimufata yatawe muri yombi.

Umuhanzi R Kelly ushinjwa guhohotera abana b'abakobwa yatawe muri yombi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2019, Umuhanzi R Kelly yishyikirije Polisi mu Mujyi wa Chicago nyuma y’uko hari hashize amasaha make byanzuwe ko agomba gufatwa agafungwa.


Robert Sylvester Kelly[R Kelly] w’imyaka 52 yageze kuri Polisi aherekejwe n’umwunganizi we mu mategeko. Yaje mu modoka yirabura aherekejwe n’abantu be ba hafi bagera mu icumi, akigera imbere ya polisi yahise yambikwa amapingu ajyanwa mu ibazwa ry’ibanze.

R Kelly yari yambaye ikoti rinini ry’ubururu, nta ndorerwamo yari yambaye nk’uko bisanzwe. Yinjiye muri station ya Polisi saa mbili zuzuye, abanyamakuru bari uruvunganzoka, buri wese yamuhataga ibibazo ariko yarinze abacika nta na kimwe asubije.

Daily Mail dukesha iyi nkuru yanditse ivuga ko umwe mu banyamakuru yabajije R Kelly icyo avuga ‘ku bagore b’abirabura bo muri Chicago’, Umwunganizi we asubizanya umujinya ati “Icyo ni ikibazo kibabaje cyane”.

Mu bibazo abanyamakuru bamubajije harimo uwavuze ati “Uri umwere?” Undi ati “Ni gute wasobanura iby’iriya video?”

Steve Greenberg wunganira R Kelly yabwiye itangazamakuru ko ibyo ashinjwa byinshi ari ibinyoma ndetse n’ibyatangajwe muri filime mbarankuru ‘Surviving R Kelly’ nabyo ngo nta shingiro bifite.

Umuhanzi R Kelly yagize ati “Ndahamya ko abagore bose babeshya, yego. Ibi byahindutse ukundi, umuntu araza ngo ‘Njye na R Kelly twakoze ibi’, ‘Nahuye na R Kelly rimwe andeba ukuntu…’”

CNN yari iherutse gusohora amashusho agaragaza R. Kelly aryamanye n’umwana bivugwa ko atarageza imyaka y’ubukure. Muri aya mashusho kandi ngo humvikanamo umukobwa uvuga ibice by’umubiri we nk’ufite imyaka 14 y’amavuko ari na we winjiye mu kirego cya R. Kelly wamusambanyije hamwe n’abandi batandukanye.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU