Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri nibwo umunyamuziki ukunzwe mu injyana ya Zouk Slai yageze i Kigali aho aje kwifatanya n’abanyarwanda mu gitaramo cyateguwe na ‘Kigal Jazz Junction’

Umuhanzi Slai ukubutse mu Bufaransa yageze i Kigali

Slai wageze ku  kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali (i Kanombe) ahagana saa 8 z’ijoro aho yaboneyeho gutangaza ko Atari  inshuro ya mbere ageze mu Rwanda kuko ahaheruka mu myaka umunani ishize.


Yagize ati” Nishimiye kugera i Kigali mu Rwanda. Ndumva hashize imyaka umunani ngeze hano, ubu ndagarutse nje mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Mfite inshuti nyinshi z’abanyarwanda tuziranyi.”

Yasoje ashishikariza abanyarwanda bose kuzitabiri igitaramo cye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Gashyantare 2019 muri Serena Hotel aho azaba ari kumwe n’umuhanzi Yvery nawe ukunzwe mu injyana z’urukundo.

Biteganyijwe ko kwinjira muri iki gitaramo mu myanya isanzwe azaba ari ibihumbi 10,000frw ,mu myanya y’icyubahiro azaba ari 20,000frw , mu gihe ameza y’abantu umunani azaba ari ibihumbi 240,000frw.

AMWE MU MATEKA Y’UMUHANZI SLAI:

Amazina ye nyakuri  ni Patrice Sylvestre, yavukiye mu gace ka Val-d’Oise mu Majyaruguru y’u Bufaransa, ni umuririmbyi w’Umufaransa ufite inkomoko muri Guadeloupe.

Mu 1998 yashyize hanze indirimbo yise ‘Flamme’ imumenyekanisha mu buryo bukomeye mu gace akomokamo ndetse aba umwe mu bahanzi bihariye igikundiro muri Caraïbe.

Mu 2000, Slaï yatwaye ibihembo bikomeye muri Tropical Music Awards. Icya mbere cyari icy’indirimbo yagurishijwe cyane abikesheje ‘Flamme’, icya kabiri ari icy’umuntu wigaragaje cyane muri uwo mwaka.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU