Umuhanzikazi Zodwa Wabantu yagaragaraga yipima mu isanduku bashyiramo abapfuye aho ngo yifuza kuzashyingurwa mu buryo bwiza bugezweho.

Umuhanzikazi yaguze isanduku bazifashisha bagiye kumushyingura kumunsi w’urupfu rwe

Umuhanzikazi  Zodwa Wabantu, w’imyaka 34 y’amavuko ukorera umuziki we muri Afurika y’Epfo ni umuririmbyikazi wamamaye kubera  kubyina no kugaragara muruhame atambaye ikariso yaguze isanduku ihagaze agaciro ka amafarangaibihumbi  150 by’amafaranga y’iwabo aho ngo ashaka kuzashyingurwa mu buryo bwiza bugezweho.

Mu butumwa yasakaje ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha yavuze ko adatinya urupfu kandi ko yiteguye ko umunsi kumunsi yapfa bityo ngo kugura isanduku ntakibazo kirimo.

Umuhanzikazi yaguze isanduku bazifashisha bagiye kumushyingura kumunsi w’urupfu rwe

Yagize ati: “Urupfu, umuryango mugari utinya kuruvugaho, ariko twese tuzapfa niyo mpamvu nahisemo kugura isanduku yanjye nkiriho. Nayiguze ibihumbi 150.”

Bamwe mu bamukurikira bamaganiye kure iki gikorwa yakoze aho benshi babyise nko kwiragurira ,abandi bo bavuze ko uyu mugore mu buzima busanzwe ibyo akora bifite aho bihurira n’iby’abasazi ndetse abandi bamugaragariza ko bitabatunguye kuko bamuziho udushya.

Umuhanzikazi yaguze isanduku bazifashisha bagiye kumushyingura kumunsi w’urupfu rwe

Twakwibutsa ko Zodwa Wabantu azwi cyane kubera kubyina yambaye ubusa mu bitaramo no kuba agaragaza mu mafilime atandukanye aho umwaka ushize yagiye gukorera igitaramo  I Lusaka muri Zambia kiburizwamo  kuko bamuziho umuco wo kubyina yambaye ubusa , kandi bo bakomeye ku muco wo kwambara bakikwiza.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU