Urukundo burya benshi bavuga ko Atari imyaka kandi Atari ibintu, umusanza w’umuherwe w’umufaransa witwa Jean Pierre ukorera ibikorwa bye mu gihugu cya cote d’Ivoire yakunze urudatanywa umwana muto w’umukobwa wakamubereye umwuzukuru.

Umuherwe w’Umufaransa w’imyaka 75 yakunze urudatanywa umwana yakabereye sekuru

Nkuko tubikesha ikinyamakuru echobuzz221 aba bombi ntibigeze batinda mu nzira ahubwo urukundo rwabo rwahise ruhama kugeza ubu uyu mwana w’umukobwa akaba abana n’uyu musaza mu nzu nziza mu mugi wa Abidjan umurwa mukuru wa Cote d’Ivoire.


Umubyeyi wa Dora nawe ufite imyaka 40 ukiri muto cyane ku buryo nawe yaba umuhungu w’umukwe we yatangaje ko nta kibazo afite cyo kubona umukobwa we abana n’umugab o w’amahitamo ye.

Ubusanzwe uyu Jean Pierre yari yarashakanye na Bérénice bafitanye abana bane kugeza ubu uyu mugabo yahise yaka Gatanya kugira ngo abone uko arongora uwo mwana ukiri muto ,we yagize ati: “kuva ku munsi wa mbere nkibona Dora nahise numva ko ariwe  nari ntegereje kugira tumarane iminsi yanyuma y’ubuzima bwanjye hano kw’isi.”

Yakomeje agira ati: “aracyari muto, afite ingufu, ubwenge ndetse azi no guteka  mu gihe nanjye nkunda indyo z’abanyafrika, arankunda nanjye ndamukunda nyuma yibyo twirirwa mu rugo rwacu igihe cyose twibereye mw’iraha ry’abakundana.”

Nyuma yuko iyo nkuru isakaye mu binyamakuru umuryango umwe uharanira uburengazira bw’abana watangaje ko ugiye  kugeza Jean Pierre mu butabera, kuko akoresha mafaranga ye menshi ashuka abana b’abakobwa bakiri bato kugira ngo aryamane nabo ibi bikaba ari uguhohotera abana batoya.

Ku ruhande rwa mama wa Dora we  nyuma yo kwakira akayabao k’amafaranga  yahawe n’umukwe we Jean Pierre  yavuze ko yaje ari umugisha ku muryango wabo aho ashimangira ko mbere batabashaga kurya  gatatu ku munsi ariko ubu  kuva umukobwa wabo yamneyana nabo barya ibyo bashatse .

Yakomeje agira ati: “Jean Pierre yatwubakiye inzu nziza, yatuguriye imodoka nziza anaha akazi umugabo wanjye, ni kuki se ntamuhaho umukobwa wanjye Umugeni.”

Umugore wa Jean Pierre  Bérénice we ku ruhande rwe yatangaje ko ntagatanya azaha umugabo  akanahmaya ko umugabo we yarozwe akaba atazemera gutanga ibyo yubatse mu myaka 45 ishize kugira ngo arongore ako kana gato ka kanyafurika.

Biramutse bikunze ko Jean Pierre arongora Dora w’imyaka 16 yaba yinjiye mu bana bakiri bato batunze miliyoni z’amadorali muri afurika.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU