Umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni wa Uganda, Muhoozi Kainerugaba, nyuma yo kwambikwa ipeti rya Liyetona Jenerali, yashimiye abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhungu wa Museveni Muhoozi kainerugaba yashimiye abakunzi

Ku wa 8 Gashyantare 2019, nibwo byatangajwe ko Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni akaba n’umugaba w’Ingabo w’Ikirenga z’iki gihugu (UPDF) yazamuye mu ntera abasirikare batandukanye b’abofisiye, barimo n’umuhungu we, Muhoozi Kainerugaba wari umaze imyaka itatu ku ipeti rya General Major.


Ku wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2019, umuhango wo kubambika ayo mapeti ubera i Mbuya, ku cyicaro cy’igisirikare cya Uganda (UPDF).

Lt Gen. Muhoozi witabiriye uyu muhango ari kumwe n’umugore we agiye kwambikwa ipeti yahawe na se, yashimiye abafana be agira ati “Ndabashimiye mwese ku bw’ubutumwa mwagiye munyoherereza bwo kunshimira nyuma y’umuhango w’ejo, ndabashimira ku bw’urukundo n’inkunga byanyu.”

Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba ni umugabo w’imyaka 44, akaba ari umusirikare wa Uganda, umuhungu umwe wa Perezida Museveni by’umwihariko akaba ari nawe mfura ye.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU