Umunyamakuru Mugabe Robert yireguye ku byo ashinjwa avuga ko ibimenyetso byose yabitwaye ahubwo akwiriye kurekurwa kuko ngo atari imbeba bakoreraho ubushakashatsi.

Umunyamakuru Mugabe Robert yabwiye umucamanza ko atari imbeba umushinjacyaha akoreraho ubushakashatsi

Mu rubanza ubushinjacyaha bukurikiranyeho umunyamakuru Mugabe Robert ibyaha byo gusambanya umwana, gukuramo inda no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato rwabaye ku munsi  w’ejo Taliki ya 19 Gashyantare 2019,umushinjacyaha yasabye ko Mugabe Robert yakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe agikomeje gushakisha ibimenyetso.


Mugabe Robert ukuriye ikinyamakuru Greatlakes Voice, yatawe muri yombi ku wa 10 Nzeri 2018, akekwaho ibyaha birimo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure wari ufite imyaka 17 no gutera inda undi mukobwa bava inda imwe akagerageza kumufasha kuyikuramo.

Imbere y’urukiko,Mugabe yabwiye umucamanza ko umushinjacyaha yatwaye ibimenyetso n’ibizamini byose yari yamufashe nyuma akagaruka kumufata andi maraso ngo ajye gupima ibindi.

Robert yasabye umucamanza ko niba umushinjacyaha yarasanze ibimenyetso bimushinjura akwiye kumurekura, yaba yarabitaye kandi nabwo akamurekura kuko ngo atari imbeba akoreraho ubushakashatsi.

Dosiye ya Mugabe Robert yashikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 18 Nzeri 2018, aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ku wa 8 Ukwakira 2018 gusa yongeye gufungwa igifungo cy’iminsi 30 mu Ugushyingo 2018.

Mugabe yaburanaga ku ifungwa ndetse n’ifungurwa ry’agateganyo aho urubanza ruzasomwa kuwa 22 Gashyantare 2019 ubwo ,ibizamini birimo amaraso yafashwe bizaba bimaze gusuzumirwa mu Budage.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU