Umunyamideli witwa Michelle Lewin w’imyaka 32 yahuye n’uruva gusenya ubwo ingurube yamurumaga ikibuno ari kwifata ama selfies ku mucanga wo mu gihugu cya Bahamas.

Umunyamideli witwa Michelle Lewin w’imyaka 32 yahuye n’uruva gusenya ubwo ingurube yamurumaga ikibuno ari kwifata ama selfies

Uyu munyamideli usanzwe ari n’umutoza w’imyitozo ngororamubiri,yarumwe n’iyi ngurube ubwo yari arangaye ari kwifotoza, amashusho ye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Michelle Lewin wari warangajwe n’amafoto,yarumwe n’iyi ngurube yiruka ari kuvuza induru cyane bisetsa benshi mu bari kuri uyu mucanga.

Ubwo yarimo yiruka nyuma yo kurumwa n’iyi ngurube,Michelle yakurikiwe n’indi ngurube nayo yashakaga kumuruma kubw’amahirwe birangira ayicitse.

Uyu munyamideli yavuze ko nta gikomere gikomeye yahuye nacyo nyuma yo kurumwa n’iyi ngurube,gusa aho yamurumye ku kibuno,havuye amaraso.

Amashusho y’uyu munyamideli Michelle Lewin arumwa n’ingurube yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru aho abarenga miliyoni bamaze kuyareba.

Umunyamideli witwa Michelle Lewin w’imyaka 32 yahuye n’uruva gusenya ubwo ingurube yamurumaga ikibuno ari kwifata ama selfies

Umunyamideli witwa Michelle Lewin w’imyaka 32 yahuye n’uruva gusenya ubwo ingurube yamurumaga ikibuno ari kwifata ama selfies

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU