Ibyamamare muri politiki, abacuruzi, abakinnyi b’umupira n’abandi bantu batandukanye basariye umunyamideli witwa Mahbuba Mammadzada w’imyaka 23 ukomoka muri Azerbaijan wishyize mu cyamunara ashaka kugurisha ubusugi bwe yifuzamo miliyoni 2 z’amapawundi.

Umunyamideli w’uburanga uri kugurisha ubusugi bwe yasajije abaherwe n’abakinnyi

Mu cyamunara gikomeye cyatangiriye ku rubuga rwa internet rwitwa Cinderella Escorts, uyu mukobwa yavuze ko akiri isugi ndetse yifuza kugurisha ubusugi bwe kuri buri wese witeguye kumuha akayabo ka miliyari zisaga 2 z’amafaranga y’u Rwanda.


Benshi mu bagabo batandukanye bashituwe n’ubwiza budasanzwe bw’uyu mukobwa niko gutangira gupiganwa ndetse kugeza ubu amafaranga akomeje kwisuka.

Mahbuba yavuze ko yifuza kugurisha ubusugi bwe kugira ngo ashimishe nyina,amugurire inzu,amutembereze hirya no hino ku isi, ndetse amugurira ibintu by’agaciro akunda.

Yagize ati “Ndashaka kugurisha ubusugi bwanjye kuri Cinderella Escort kugira ngo nshimishe mama.Ndashaka kwigurira inzu na mama, tugire isi yacu,dutembere hirya no hino ku isi.Ndashaka kujya gutura muri USA kugira ngo nkomeze akazi kanjye ko kumurika imideli nkoranya n’ibigo bikomeye.”

Yakomeje avuga ati: “Nkunda imbwa ndashaka gufungura inzu izicuruza mu gihugu cyanjye.Mama yankoreye ibyiza byinshi ndashaka kwigurisha kugira ngi mushimishe.”

Umunyamideli w’uburanga uri kugurisha ubusugi bwe yasajije abaherwe n’abakinnyi

Uyu mukobwa afite icyangombwa yakuye kwa muganga kigaragaza ko akiri isugi ndetse yacyeretse abifuza kugurira ubusugi bwe kuri mudasobwa.

Urubuga rwa Cinderella Escorts rwatangaje ko icyamunara cyarangiye ndetse uyu mukobwa yatsindiwe n’umunyapoliti ukomeye wo mu mujyi wa Tokyo, atsinze umunyamategeko w’Umwongereza n’umukinnyi wa ruhago wo muri Bayern Munich.

Uyu munya Politiki watsindiye ubusugi bw’uyu mukobwa, yategetswe kuba yishyuye 10% by’amafaranga yatanze kugira ngo yerekane ko atari gukina mbere yo kujya gukodesha icyumba cya hoteli bazakoreramo imibonano mpuzabitsina mu Budage bwemera ubucuruzi bw’ibitsina ku mugaragaro.

Umunyamideli w’uburanga uri kugurisha ubusugi bwe yasajije abaherwe n’abakinnyi

Nyuma yo kugurisha ubusugi bwe, Mahbuba yatangaje ko yifuza umu sugar daddy babana akajya amuhemba ibihumbi 26 by’amapawundi ku kwezi.

Umunyamideli w’uburanga uri kugurisha ubusugi bwe yasajije abaherwe n’abakinnyi

Umunyamideli w’uburanga uri kugurisha ubusugi bwe yasajije abaherwe n’abakinnyi

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU