Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, umupfumu yasabye umugabo guca umutwe umugore we n’umwana we uri munsi y’imyaka 18 kuwa Gatanu w’iki cyumweru, amubwiye ko nabikora arahita ahinduka umukire.

Umupfumu yatumye umugabo aca umutwe umugore we n’umwana we

Nkuko David Mokili Mungunuti ukuriye umuryango wita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu muri RDC yabitangaje, uyu mugabo wihekuye kuwa Gatanu w’iki cyumweru akomoka mu gace ka Mahagi mu mudugudu witwa Patole, yabikoze nyuma y’iminsi mike uyu mugore we n’umuhungu we bamuviriyeho inda imwe bamushinja kubana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

Abagize umuryango w’uyu mugore baturutse mu kindi giturage bariye karungu, niko guhita batwika amazu arenga 40 muri iki giturage umwana wabo yari atuyemo, barangije batwara umurambo we n’uyu muhungu we nkuko Radio Okapi yabitangaje.

Umwe mu batuye mu cyaro cya Patole yatangaje ko uyu mugabo wari uzwi cyane muri aka gace yaciye imitwe uyu mugore we n’umuhungu we  abisabwe n’ umupfumu ubwo bari basinziriye.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU