Umuraperikazi Oda Paccy yahakanye yivuyeho abajijwe ku bibazo birimo icyo kwisiga amavuta ahindura uruhu, yemeza ko imibereho ari yo ituma asa uko agaragara muri iki gihe, bitandukanye na mbere akinjira mu muziki.

Umuraperikazi Oda Paccy avuga ko atitukuje ko ahubwo ari imibereho yahindutse

Mu kiganiro na KT, Oda Paccy yateye utwatsi ibyo kwitukuza mu buryo bukoresheje amavuta bamwe bita ’Mukorogo’, yemeza ko uko imibereho ye yagiye ihinduka byamuyoboye ku mavuta yatumye uruhu rwe rweruruka kurushaho.


Umuraperikazi Oda Paccy yagize ati “Abantu bagereranya amafoto yanjye ya cyera, uko nari mbayeho nkikennye bakiyibagiza ko muri kiriya gihe nabaga ntabona ubushobozi bwo kugura amavuta ahenze cyangwa ngo ngende mu modoka yanjye irimo Air Conditioner. Uruhu rwanjye rwahindutse inzobe kubera ko ubuzima bwanjye na bwo bwahindutse burundu.”

Mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hagenda hagaragara inkubiri zo gushinja bamwe mu bahanzi n’ibyamamare byo mu Rwanda gukoresha amavuta ahindura uruhu bigateza impaka.

Bamwe mu bantu bazwi byagiye bivugwaho ni Miss Mutesi Jolly na we uherutse kuvuga ko atitukuje ahubwo biterwa na ’camera’; Knowless Butera na we afite amafoto ye yagiye agereranywa n’ayakera bigateza impaka; umuraperi Jay Polly ni uko; The Ben; ni benshi!

Nubwo benshi muri bo batera utwatsi ibyo kwisiga ayo mavuta ubu yahagaritswe gucuruzwa mu buryo bwemewe mu Rwanda, rubanda benshi ntibemera ibisonuro batanga.

Umwe mu bafana bari bakurikiye ikiganiro cya Oda Paccy yabivuzeho ati “Twese dushaka kugaragara neza ndetse bikarushaho kugorana ku byamamare kuko baba bashaka ko amasura yabo amenywa na bose bigatuma rero bishora mu kugura amavuta ahindura uruhu rwabo ngo babe inzobe.”

Ku mbuga nkoranyambaga hagenda hagaragara amafoto nk'aya ya bamwe mu bafana bashinja ibyamamare kwitukuza
Ku mbuga nkoranyambaga hagenda hagaragara amafoto nk’aya ya bamwe mu bafana bashinja ibyamamare kwitukuza

Umuraperikazi Oda Paccy wahinyuje abavuga ko yitukuje, muri iyi minsi yanongereye ibiro mu buryo burushijeho. Aherutse kubwira Ikinyamakuru Isimbi.rw ko byose biterwa n’indi mirimo ahugiyemo bituma atabasha kubona umwanya uhagije wo kwita ku buzima neza gusa ngo igihe kiragera na byo akabigarukaho.

Muri iyi minsi yagarutsweho mu itangazamakuru bitewe no gusezera mu bihembo bya Salax Awards yari yashyizwemo ndetse n’amakuru mashya y’inzu itunganya umuziki yashinze yitwa Empire Records iri iwabo mu Gatsata. Yemeza ko ari inzu yashoyemo amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 10.

Oda Paccy yemeza ko atigeze yitukuza ahubwo hahindutse imibereho akabona amafaranga yo kugura amavuta meza ahenze
Umuraperikazi Oda Paccy yemeza ko atigeze yitukuza ahubwo hahindutse imibereho akabona amafaranga yo kugura amavuta meza ahenze
Umuraperikazi Oda Paccy avuga ko atitukuje ko ahubwo ari imibereho yahindutse
Umuraperikazi Oda Paccy avuga ko atitukuje ko ahubwo ari imibereho yahindutse

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU