Umuryango wa Nyakwigendera Radio watangaje ko ugiye kujya ukoresha ibizamini by’amaraso abana bose bitirirwa ko babyawe n’uyu muhanzi wakunzwe na benshi. 

Umuryango wa Nyakwigendera Radio wafashe umwanzuro ku bana bose yabyaye hanze

Mowzey Radio witabye Imana taliki umwaka ushize ni umwe mu bahanzi bavuzweho kubyarana n’abagore batandukanye barimo umuhanzikazi Liliane Mbabazi ndetse na Miss Uganda 2008, aho magingo aya bivugwa ko uyu musore yatabarutse afite abana 4.


Umuryango wa Nyakwigendera Radio wavuze ko mu bana neza ko ari aba Radio ari batanu  nyuma yuko uy mukobwa abagaragarije ko nawe babyaranye  bafashe umwanzuro w’uko bazajya bakoresha ibizamini by’amaraso (DNA) ku bana bose bizajya bivugwa ko babyawe na Radio.

Umuryango wa Nyakwigendera Radio wafashe umwanzuro ku bana bose yabyaye hanze

Inkuru ivuga ku mwana Radio yabyaranye na Nyampinga ya Uganda yavugishije benshi aho bamwe bibazaga impamvu atabitangaje nyuma yuko atabaruka ahubwo akaba yarabitangaje ubu.

Mu kiganiro Mwima Dorah aherutse kugirana na The Sun Kampala yavuze ko imyaka itanu ishize ashinze urugo ariko ko umwana w’imfura atari uw’umugabo babana uzwi nka  Nadder Barrack ahubwo ko yamubyaranye n’umuhanzi Mowzey Radio bahuye hashize umwaka umwe yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda.

Mwima yahishuye ko yahuye na Radio muri 2009 mu gihe gito bamaranye mu rukundo hashibutsemo umwana w’umuhungu. Yavuze ko yagiye yirinda gushyira hanze ukuri atinya ko umwana we yibasirwa mu itangazamakuru, ikindi ngo yagerageje igihe kinini kubihisha Radio na ho ashakiye kubimubwira undi amwima umwanya.

Umuryango wa Nyakwigendera Radio waboneyeho kuvuga ko bari basanzwe bazi abana batanu gusa ngo hagize n’abandi baboneka biteguye kubakira mu gihe bazajya bakora ibizamini by’amaraso bikerekana ko bahuje amaraso.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU