Umwe mu bantu umunani bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa AIGP, Andrew Felix Kaweesi ari we Yusuf Nyanzi yituye hasi ubwo yitabaga urukiko ngo aburane ku kuba yaburana ari hanze.

Yusuf Nyanzi ushinjwa urupfu rwa Aigp Andrew Kaweesi yikubise hasi ubwo yagezwaga mu rukiko

Yusuf  Nyanzi na bagenzi be bamaze imyaka isaga ibiri bafunzwe bakekwaho urupfu rwa Kaweesi.

Uyu mugabo yituye hasi ubwo yari mu rukiko akavuga ko byatewe n’inzara kuko ngo arya nabi nk’uko inkuru dukesha Chimpreports ibitangaza. Avuga ko arya nabi bikaba byaratumye atangira kubabara mu gifu.

Umucamanza Justice Lydia Mugambe yahise asubika iby’uru rubanza ndetse asaba ubuyobozi bwa gereza kwita ku baregwa bakazagaruka mu rukiko bameze neza.

Nyanzi na bagenzi be bashinjwa kwica Felix Andrew Kaweesi, umurinzi we, Kenneth Erau n’umushoferi we, Godfrey Wambewa kuwa 17 Werurwe 2017 ahitwa Kulaambilo mu Mujyi wa Kampala.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU