Zari Hassan wahoze akundana na Diamond Platnumz ari mu rukundo n’umugabo witwa Muyanja wahoze ari inshuti magara ya Ivan Ssemwanga witabye Imana.

Zari mu rukundo n’uwahoze ari inshuti y’umugabo we witabye Imana

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda byatangiye kuvuga ko Zari ari mu rukundo rw’ibanga n’uwahoze ari inshuti y’umugabo we Ivan Ssemwanga witabye Imana bamaze kubyarana abana 2.


kinyamakuru Chimpreports cyanditse ko uwo mukunzi wa Zari yamaze kumenyekana. Ngo ni uwitwa Muyanja wahoze ari inshuti y’akadasohoka ya Ssemwanga.

Urukundo rwa Zari na Muyanja ntibashaka kurushyira hanze ariko hari abavuga ko bishobora kuba ari amahitamo meza kuko basanzwe baziranye, akaba atapfa kwanga abana batanu uyu mugore arera barimo 2 yabyaranye n’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania.

Zari mu rukundo n’uwahoze ari inshuti y’umugabo we witabye Imana

Ibi birajya gusa nibya Diamond batandukanye aho kuri ubu ari mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi we Tanasha mu gihe Zari we arimo gushaka umukunzi uzamwibagiza agahinda yatewe na Diamond ashinja ko yokamwe n’ingeso y’ubuhehesi.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU