Zari Hassan wari umaze  igihe nta makuru y’umukunzi mushya ashyira hanze yatangaje ko kuri ubu ari guhozwa na Danny Kals amarira yatewe na Diamond.

Zari yashyize hanze amafoto agaragaza umugabo uri kumuhoza amarira yatewe na Diamond

Umuherwekazi Zari Hassan umaze gutandukana n’abagabo barenze batatu , mu mwaka washize nibwo yatangaje ko yatandukanye n’uwari umukunzi we Diamond banabyaranye abana 2 ,aho uyu mugore yahise ajya gutura muri Afurika y’Epfo mu rwego rwo kwiyibagiza ibyamubayeho.

Zari yashyize hanze amafoto agaragaza umugabo uri kumuhoza amarira yatewe na Diamond

Ibinyamakuru bitandukanye byagerageje kuganira na Zari mu rwego rwo kugirango bimenye impamvu yabatandukanyije ,Zari yakomeje kwemeza ko Diamond ko adashobora kunyurwa n’umugore umwe ahubwo ko aba yifuza kuryamana n’abagore batandukanye.

Zari yashyize hanze amafoto agaragaza umugabo uri kumuhoza amarira yatewe na Diamond

Iyi akaba ari intandaro yatumye aba bombi batandukana ,mu gihe gito Diamond yahise akundana n’umunyamideli Hamisa Mobetto aho nawe bahise babyarana umwana w’umukobwa aho kuri ubu batagicana uwaka yahise amusimbuza undi mukobwa witwa Tanasha Donna kuri ubu bitegura no gukora ubukwe.

Zari yashyize hanze amafoto agaragaza umugabo uri kumuhoza amarira yatewe na Diamond
Danny Kals uri mu rukundo na Zari amuhoza amarira yatewe na Diamond

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere Zari Hassan yakaje ubutumwa kuri Instagram agaragaza umugabo kuri ubu bari m rukundo ndetse ahamya ko ari mwiza kurusha Diamond bitewe n’ibyo amukorera. Ibi bikajya gusa nibyo aherutse kumukorera ku munsi w’abakundanye aho nabwo yashyize hanze indabo nziza yahawe n’uyu musore witwa Danny Kals ku munsi wa ‘Valentine’s Day ‘

Zari yashyize hanze amafoto agaragaza umugabo uri kumuhoza amarira yatewe na Diamond

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU