Igisirikare cya Zimbabwe, cyabujije abasirikare gushakana kuko ngo bibangamira amategeko ngengamyitwarire, abasanzwe barashakanye na bo bakaba barebwa n’aya mabwiriza mashya.

Zimbabwe: Abasirikare babujijwe gushakana abagore bahuje umurimo

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Zimbabwe, bwatangaje ko yaba abasirikare bakuru ndetse n’abato batemerewe gushakana ngo umugore n’umugabo bombi babe babarizwa mu mutwe uwo ariwo wose mu yigize igisirikare cy’iki gihugu.


Times Live yanditse ko umukuru w’Igisirikare cya Zimbabwe, Général Philip Valerio Sibanda, avuga ko iyo bashakanye bombi ari abasirikare bibangamira amategeko n’imyitwarire bigenga igisirikare cyabo.

Ati “Abashakanye mbere ya tariki 1 Gashyantare 2019, bahawe amezi atandatu kugira ngo babe bashyize mu bikorwa aya mabwiriza.”

Iyi politiki nshya ivuga ko abamaze gushakana bombi ari abasirikare bagomba guhitamo umwe muri bo ukivamo kandi bakaba babimenyesheje ubuyobozi bitarenze 31 Werurwe 2019. Abatazabikora bazahanishwa kwirukanwa bombi mu gisirikare.

Ayo mabwiriza mashya mu gisirikare cya Zimbabwe akubiye mu ibaruwa yo ku wa 18 Mutarama 2019, yatangiye kubahirizwa tariki 1 Gashyantare 2019.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU