Umutoza Zinedine Zidane wagaragaje ubuhanga mu gihe yamaze muri Real Madrid nk’umukinnyi n’umutoza, kuri ubu ari kwifuzwa cyane n’ikipe ya Chelsea kugira ngo asimbure Maurizio Sarri uheruka gutsindwa ibitego 6-0 na Manchester City.

Zinedine Zidane ari gushakishwa bikomeye n'imwe mu makipe akomeye mu Bwongereza

Nubwo benshi mu bafana ba Chelsea bifuza ko Sarri yasimburwa na Frank Lampard wakoze amateka muri iyi kipe nk’umukinnyi, Roman Abramovic ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe burifuza ko yasimburwa na Zinedine Zidane uheruka gutwara UEFA Champions League eshatu zikurikiranya muri Real Madrid.

Zidane uri mu bushomeri, yaganiriye n’amakipe akomeye arimo Manchester United, Inter Milan n’ayandi, ariko biravugwa ko Chelsea ariyo iri imbere mu makipe ashobora gusinyisha uyu mufaransa wigaragaje bikomeye mu butoza.

Nubwo Sarri yafashije Chelsea kugera ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup,arashinjwa gusubiza inyuma iyi kipe bitewe n’imikinishirize ye iha umwanya umukinnyi Jorginho utishimirwa n’abafana.

Mu mpeshyi ishize nibwo Zidane yasezeye mu ikipe ya Real Madrid, atuma benshi bamwibazaho dore ko yari amaze gukora aamteka akomeye muri iyi kipe ndetse amaze kwigarurira abafana.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU