Seka Festival iragarutse uyu mwaka, itegurwa n’umunyarwenya Nkusi Arthur, nabwo ngo abatega imodoka rusange i Kigali nabo bazabageraho babasetse imbavu zigororoke ari nako basabana n’ibindi byamamare muri izo modoka zitwara abagenzi.

Abagenda Muri Bus za Nyamirambo, Kimironko, Kicukiro na Remera bahishiwe byinshi muri Seka Fest

Seka Festival y’uyu mwaka biteganyijwe ko izamara icyumweru iba buri munsi. Agashya ni uko yatumiwemo n’ibindi ibyamamare bizwi mu gusetsa muri Afurika.

Ku munsi wa mbere wo kuyifungura igitaramo kizaba taliki ya 24 Werurwe kibere mu mujyi wa Kigali ahasanzwe herekanirwa film muri Century Cinema.


Kuri uwo munsi abazakora basetsa abantu ni Michael Sengazi, Nkusi Arthur n’abagize itsinda rya Comedy Rising Star.

Umunsi uzakurikiraho kuva taliki ya 25 kugera kuya 29 Werurwe hazaba hatahiwe Abanyakigali batega imidoka zitwara abagenzi.

Abagenda Muri Bus za Nyamirambo, Kimironko, Kicukiro na Remera bahishiwe byinshi muri Seka FestAbagenzi batega izo modoka bazabasetsa ku buntu babasanze mu modoka bateze bisanzwe.

Bazasetsa abatega imodoka mu mihanda ya Nyamirambo, Kicukiro, Remera, Kacyiru na Kimironko zigana cyangwa ziva mu mugi rwagati.

Muri izi modoka abagenzi bazajya basetswa na Arthur Nkusi n’abanyarwenya batsinda mu irushanwa rya Seka Rising Star.

Nkusi ati “Muri Bus tuzajya duhera saa yine za mugitondo kugera saa kumi z’umugoroba, gusa uyu mwaka harimo n’ ndi mwihariko wo kugenda basaba n’ibyamamare binyuranye bazamenya.”

Nyuma yo kuva muri izo modoka hazakurikiraho ibitaramo bibiri bizabera ahasanzwe habera imurikagurishwa i Gikondo byo bizaba birimo Abanyarwenya bakomeye bo muri Afurika.

Icya mbere kizaba taliki ya 30 Werurwe 2019 kikazaba kirimo icyamamare mu gusetsa abantu bakihirika ‘Teacher Mpamire n’abandi nka Madrat & Chiko, Eddy Butita, Jaja Bruce, Akite na Alex Muhangi bose ba Uganda.

Umunsi ukurikiyeho abazasetsa abantu ni ‘Basket Mouth wa Nigeria, Eric Omondi wa Kenya, Patrick Sarvador wa Uganda na Nkusi Arthur’.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU