Mu gihe ubuyobozi bwa Kampala University bwemeje ko ibirori byo kwambara amakanzu ku banyeshuri bayirangirijemo, bizaba ejo kuwa Kane taliki ya 7 Werurwe 2019, Abanyeshuri 180 b’Abanyarwanda bo muri iyi kaminuza ntibazagaragara muri ibi birori.

Abanyarwanda basaga 180 biga muri Kampala University ntibazambara amakanzu mu birori byo gusoza.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kampala (Kampala University) bwatangaje ko aba banyeshuri b’Abanyarwanda batazitabira uyu muhango bitewe n’uko umutekano uri hagati y’ibihugu byombi udahagaze neza.

Umuyobozi wa Kampala University wungirije ushinzwe amasomo Prof  Badru Dungu Kateregga yavuze ko bariya banyeshuri batazaza kubera ko nta Munyarwanda wemewe kuva muri gihugu cye ajya Uganda.


Ati: “Abenshi mu banyeshuri b’Abanyarwanda dufite hano bari baragiye iwabo mu minsi yashize. Batubwiye ko batazabona uko baza kwifatanya na bagenzi babo ku munsi wo kwambara umwambaro w’abarangije Kaminuza. Turabasengera ko ibibazo hagati y’ibihugu byombi bizarangire vuba bazabone uko baza gufata impamyabumenyi zabo.”

Yavuze ko Kampala University itazabarenganya ngo ibafate nk’abataritabiriye uriya muhango ku bushake bwabo kuko izi icyabibateye.

Prof Badru Kateregga avuga ko igihe cyose umubano hagati y’ibihugu byombi izasubirira mu buryo bariya banyeshuri bazajya gufata impamyabumenyi zabo.

Uyu muhango wa kwambika abanyeshuri barangije muri Kampala University uzitabirwa n’Abanyeshuri 3 352 bose hamwe nibo bazambara uriya mwambaro w’abarangije Kaminuza. Muribo igitsina gabo ni 2 017 naho igitsina gore ni 1 335.

Muri bariya bose abakomoka muri Uganda ni 1 820 abasigaye ni abanyamahanga barimo Abanyarwanda n’abandi bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo: Kenya, Abanya Tanzania, Somalia, Sudani y’epfo, u Burundi Ethiopina na Liberia.

Umushyitsi mukuru muri ibi birori azaba ari umwamikazi w’ubwami bwa Buganda witwa Sylvia Nagginda.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU