Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwita ku bubzima bwo mu kanwa mu Rwanda hibukijwe ko abanywa itabi bafite ibyago byinshi bishobora kwikuba inshuro 100 byo kurwara indwara zo mu kanwa ugereranyije n’abatarinywe.

Abanywa itabi bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara zo mu kanwa

Ibi byatangjwe na Dr. Muhiganwa Adalide ukuriye abaganga bavura indwara zo mu kanwa mu Rwanda ubwo bizihirizaga uyu munsi mu kigo kita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe cya Tubiteheo giherereye mu Murenge wa Gahanga Akarere ka Kicukiro.

Uyu muganga avuga ko indwara zo mu kanwa ziri mu ndwara zihangayikishije kuko imibare y’abayirwaye igenda yiyongera buri mwaka kubera kutazipimisha ariko yongeraho ko abanywa itabi bo bafite ibyago byinshi byo kurwara izi ndwara ko ibyiza ari ukurireka.


“Itabi ni ikintu kibi cyane mu kanwa kuko ryangiza byinshi, noneho bikaba akarusho iyo ugiye kuhamuvura arinywa nti byoroha kuko bigusaba kubanza kumubwira akarihagarika, ikindi bariya bantu dushyiramo amenyo asimbura andi nti bikunda kumuntu unywa itabi.”

Uyu muganga akomeza avuga ko iyo unywa itabi ntunagire isuku mu kanwa ko ibyago byawe byo kurwara ishinya no gutoboka amenyo biba ari byinshi cyane kuruta utarinywa.

“Itabi rigabanya amacandwe mu kanwa akandi amacandwe afite akamaro kenshi, iyo rero mu kanwa humagaye bituma n’udukoko turimo twororoka ikindi kandi itabi ribuza amaraso gutembere neza niyo mamvu rikurura indwara nyinshi mu kanwa.”

Urwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu kanwa  taliki 20 Werurwe buri mwaka. Kuri uyu munsi umuryango w’abaganga bavura indwara zo mu kanwa bari kumwe n’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC batoza abantu batandukanye kwirinda izi ndwara babaha ibikoresho bibafasha kuhasukura, bakabapima indwara zo mu kanwa ndetse bakanabigisha uburyo bwo kuzirinda.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa mu Rwanda bwakorewe ku  bantu 2097 muribo 64.9% bagaragayeho uburwayi bwo gucukuka amenyo, ubu akaba arinabwo burwayi bwiganje cyane mu Banyarwanda. Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko mu bantu bafite imyaka iri hejuru ya 20 bagera kuri 32% ko batoza amenyo kandi na 60% nabo bakaba bafite umwanda ukabije mu kanwa  kuburyo basabwa kujya kwivuza.

Irene Bagahirwa umukozi w’ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura ari naho habarizwa indwara zo mu kanw auga ko hakiri ikibazo kuko Abanyarwnada bataritabira kwipimisha indwraa zo mu kanwa ahubwo bakajya kwa muganga bagiye kuzivuza zimaze kubazahaza.

“Nubwo imibare y’abagana kwa muganga bagiye kwivuza izi ndwraa yiyongera buri mwaka ariko hari ikibazo kuko abantu bajya kwivuza ari uko bananiwe gusinzira cyangwa kujya kukazi kubera izo ndwara zabazahaje kandi bagiyeyo kare bakipimisha cyangwa bakivuza kare byajya bibabera byiza.”

Imibare y’imyaka itatu ishize igaragaza ko mu mwaka wa 2016 ibitaro byo mu Rwanda byakiriye abarwayi barenga ibihumbi 500 mu gihe 2017 hivuje ibihumbi 600 ndetse n’umwaka wa 2017 hivuza abagera ku bihumbi 700.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU